Cover StoryImyidagaduroUmuco

Ibyihariye kuri Olivier Wayne, utezweho byinshyi na Cinema nyarwanda

Byinshi kuri Olivier Wayne benshi bakunze kubona muri Filime zitandukanye bakamwibazaho kubera ubuhanga budasanzwe agaragaza mu mikinire ye.

Muriki gihe imyidagaduro iri gutera imbere mu Rwanda, by’umwihariko Cinema ni rumwe mu nganda ziri kugaragaza impinduka no gukomeza kuzamura urwego rw’abayikora ku buryo butanga icyizere cy’uko mu munsi ir’imbere izarenga imbibi.

Benshi mu bayikora usanga barabigize umwuga ndetse bamwe bagashyira ku ruhande ibyo bize mu ishuri  bagahitamo gukomeza inzira yo gukina filime nk’umwuga by’umwihariko bitewe n’uko ariyo mpano biyumvagamo kuva mu mabyiruka.

Gukabya inzozi no kugera ku ntego bikomeje kwishimirwa na benshi mu bakora uyu mwuga  muriki gihe , Olivier Wayne ni umwe mu basore bakiri bato gusa akaba atangarirwa na bamwe mu bakurikira uko yitwara imbere ya Camera iyo akina filime. uyu musore kandi ni umwe mu bakora ibitamenyerewe muri filime nyarwanda birimo gukina filime z’imirwano benshi bakunze kubona bikorwa n’abandi bakinnyi batari abo mu Rwanda.

Impamvu yiyise Olivier Wayne n’ukubera ko Olivier ari ryo zina rya 3 yakuze abantu bakunda kumuhamagara. Na none kandi akaba  akunda umuhanzi  Lil Wayne byatumye afata izina Wayne arihuza na Olivier bihita biba Olivier Wayne, abantu bose byatumye ariryo zina biyumvamo cyane niyo mpamvu akunda kuyakoresha  mu rwego rw’ubuhanzi.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Mukeshimana Pacifique yavutse mu 1996, akaba avuka muri Kinyinya mu mujyi wa Kigali. Uyu musore yamenyakanye muri filime zitandukanye zirimo nk’iyitwa Ishyari ni Ishyano, Mpemuke Ndamuke, The Uknown Helper, You and Me, The conviction ndetse nama comedy ajyiye atandukanye ndetse yadutangarijeko arigukina muri Tv Series yitwa The Unit igiye gusohoka vuba.

Abakinnyi afatiraho urugero muri Cinema harimo Idris Elba, Matt Damon ,Morgan Freeman, Samuel L. Jakson, Nathan Fillion na Keanu Reeves.

Yisanze mu mwuga wo gukina Filime no kujya mu ndirimbo z’abahanzi mu buryo butangaje

Uyu musore yakuze yifuza kuzakabya inzozi kuko yakundaga cyane gukina filime gusa akibaza inzira bizacamo ikamubera iyobera , kuko yabonaga bigoranye gusa kuko yarakiri umwana akomeza kwizera no gushaka uburyo yatangira kwigaragaza aza kwisanga atoza abana gukina Theatre mu kigo yigagamo.

Yagize ati “nkiri umwana muto nakundaga kureba filime zo hanze cyane, nkumva ngize amatsiko menshi adasanzwe ndetse n’amashyushyu yo kumenya  ukuntu zikorwa kandi nkumva nkunze ukuntu bazikina. Nibwo natangiye kwandika udukuru dutoya, nkandika nk’abantu bari gutongana hanyuma nkasoza ako gakuru abo bantu bongeye kwiyunga. Icyogihe nigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza mukigo cy’amashuri cya Kagugu Catholique, nakomeje kujya niga noneho kwishyira muri iyo nkuru nabaga nanditse nkashaka n’abandi bana tugakina udukuru dusekeje[ sketches] dutoya abana ku ishuri bakadukunda cyane.”

“Naje kugirirwa icyizere n’umuyobozi w’ikigo nkajya ntoza abanyeshuri gukina theatre , nyamara nanjye nta bumenyi buhambaye nari mfite, ngeze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza  nagiye mu itsinda ryitwa ‘I act to tell drama Group’ niho nigiye gukina (acting) ndetse no kwandika theatre ,nabyize imyaka 4 numva ntangiye kubikunda cyane kurushaho, nibwo nakomeje kujya nkina  ahantu henshi hatandukanye mu gihugu arinako numva ko ndikugenda nunguka ubumenyi bwinshi.”

Uyu musore yakomeje kujya yandika imikino itandukanye igamije gutanga ubutumwa , atangira kujya ategura imikinire yanjye mu buryo bwihariye ndetse ku bufatanye na  Amahoro Organization ndetse na Chabha ndetse n’Imbuto  Foundation atangira kwerekana ko afite impano yihariye.

Uretse gukina Filime uyu musore kurubu avuga yamaze kwisanga ari mu bantu bashobora kuyobora ibirori abantu bagataha baseta ibirenge kubera kutifuza ko byarangira , yongeye gusanga ashobora kuvamo umuririmbyi mwiza kuko uko itsinda yararimo ryajyago gutangira gutangira yafataga umwanya muto akaririmba. akaza kubwirwa n’abantu ko yavamo umuririmbyi mwiza.

Inzozi afite nizo  kubona agejeje kure Cinema nyarwanda kandi akumva azashinga ishuri riyigisha, avuga ko  Imana nimufasha ashaka kuzakora organization ifasha abana batishoboye. Byose akaba azabigeraho abikesha umwuga wa cinema.

……….. afashe imbunda “ati ushobora gushyira amaboko hejuru ???”

Kimwe mu byahinduye ubuzima muri Cinema ni ukuba yarahuye n’umwe mu nkingi za mwamba muri uru ruganda mu Rwanda ‘Aimable Imanirakiza’ akamufasha mu buryo ndetse akamushyira muri filime ye yanamuhaye amahirwe yo kuba ikimenyabose.

Olivier Wayne kurubu aritegura gukina muri filime y’umwe mu basore bakorera uyu mwuga mu gihugu cy’Uburundi witwa Yves Mugabe.

Uyu musore kandi yemeza adafite gahunda yo guhagarara ahubwo ashaka gukaza umurego ndetse agashyira imbaraga muri filime z’imirwano kuko benshi mu rubiruka arizo bakunda, avuga ko kurubu afite itsinda ry’abana 30 atoza gukina Theatre no kuzandika kandi akaba yiteze umusaruro ufatika kuribo. Kurubu abarizwa mu nzu ikora filime yitwa Jett Films Company.

Kugeza ubu Olivier Wayne avuga ko uyu mwuga ariwo umutunze ndetse n’utundi tuntu akora ku ruhande turimo no gutunganya amashusho y’indirimbo.

Abarizwa muri Jett Films Company
Wayne muri filime z’imirwano aba yariye karungu
Mu busanzwe akunda kuba aseka

Agace gato ka filime Olivier azagaragaramo yiswe conviction

 

https://www.youtube.com/watch?v=xeYm7bg8yYc&feature=youtu.be

Twitter
WhatsApp
FbMessenger