Amakuru ashushyePolitiki

Ibyiciro by’ubudehe ntibizongera kurebwaho hatangwa buruse

Bimwe mu byatangarijwe mu nama y’igihugu y’umushikirano  ya 17 igeze ku munsi wayo wa 2 yahuje abanyarwanda baturutse impande zose z’Isi bahuriye muri Kigali Convention Centre, ni uko ubu ibyiciro by’ubudehe bitazongera kugenderwaho mu kugena abagomba guhabwa inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’amafaranga yo kubatunga azwi nka Buruse.

Mu 2013 ni bwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko mu mitangire y’inguzanyo ifasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza “ buruse” hagiye kubamo impinduka uhereye mu mwaka w’amashuri 2013-2014 maze hagabanywa umubare w’abirengerwaga gufashwa na Leta.

Guhera mu mwaka w’amashuri wa 2013-2014 hatangiye izi mpinduka maze mu guha abanyeshuri inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza ndetse no kubaha amafaranga abafasha kubaho azwi nka Buruse bitangira gukorwa harebwe ku cyiciro cy’ubudehe umunyeshuri abarizwamo.

Kuri ubu abanyeshuri bafite imiryango iri mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu nibo bemererwa guhabwa inguzanyo yo kwiga Kaminuza mu gihe bujuje ibindi bisabwa.

Icyakora nabo bagenda basumbanya amahirwe kuko uri mu cyiciro cya mbere yujuje ibindi byose aba arusha mugenzi we uri mu cyiciro cya gatatu.

Icyiciro cy’ubudehe gihabwa amanota 20 mu bigenderwaho ngo umunyeshuri ahabwe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza. Amanota umunyeshuri yagize bihabwa amanota 40 ndetse n’amasomo umunyeshuri aziga bigahabwa amanota 40.

Abagiye kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga bahabwa amahirwe menshi kurusha abandi.

Mu ijambo rye ubwo yaganiraga n’abitabiriye inama y’igihugu y’umushikirano iri kuba ku nshuro ya 17, Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente, yavuze ko icyiciro cy’ubudehe kitazongera kuba ikiranga ugomba guhabwa ishuri, yakomeje avuga ko ibyo bumvikanyeho n’inzego bireba ari uko guhabwa ishuri bizajya bishingira ku manota umwana yagize.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, yanavuze ko mu mavugururwa ari gukorwa, ingingo y’icyiciro cy’ubudehe itazongera gushingirwaho hatangwa inguzanyo ku banyeshuri bashaka kwiga muri Kaminuza ahubwo ko ikizajya cyibandwaho ari ubumenyi bafite n’amanota bagize mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Ati “Ntabwo icyiciro cy’ubudehe kizongera kuba ikiranga guhabwa ishuri, bizajya bishingira ku bumenyi no ku manota yagize…tuzajya tureba ababonye amanota yo kwiga.”

Muri Gicurasi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yari yatangaje ko  iri gutekereza uburyo kugendera ku byiciro by’ubudehe mu gutoranya abanyeshuri bazajya bahabwa inguzanyo muri Kaminuza y’u Rwanda byavanwaho.

Hari hashize igihe abanyeshuri binubira gahunda yo kugendera ku byiciro by’ubudehe igihe hatoranywa abahabwa inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza n’amashuri bya Leta mu gihe barangije amashuri yisumbuye.

Bavugaga ko  ubu buryo bwo kugendera ku byiciro hari ababirenganiramo bakimwa amahirwe yo kwiga Kaminuza kandi baratsinze kuko ibyiciro by’ubudehe bemeza ko bitajyanye n’ubushobozi imiryango yabo ifite.

Umwaka ushize amafaranga y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda yarongerewe, aho mu bijyanye na Siyansi yavuye ku bihumbi 900 Frw agera kuri miliyoni ebyiri naho mu masomo rusange agirwa ibihumbi 800 avuye ku bihumbi 600.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko intego ari ugushyiraho uburyo bufasha umwana w’umunyarwanda wese wabonye amanota amwemerera kujya muri Kaminuza y’u Rwanda hatagendewe ku bushobozi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger