AmakuruImyidagaduro

Ibyibanze wamenya ku bakobwa babiri umuraperi Drake yatuye alubumu ye “Certified Lover Boy “

Umuraperi Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake yatuye abantu b’inshuti ze magara album ye nshya ya gatandatu yise ‘Certified Lover Boy’ barimo n’umukobwa bivugwa ko akomoka muri Tanzania.

Nyuma yuko Drake asohoye album yise Certified Lover Boy  cyagwa se “CLB” byaje kumenyekana ko yayituye abagore babiri. Nadia Ntuli na Mercedes Morr.

Kuva yabivuga Abakoresha Twitter batangiye gushaka Nadia ngo bamenye uwo ari we baramubura. Abandi bagiye kuri Google babura amakuru kuri uwo mwari., dore ko muri Tanzania Bivugwa ko izina Nadie Ntuli riri mu yashakishijwe cyane kuri Twitter

Uyu muhanzi yashyize hanze ubutumwa bugamije gutura abantu bamwe na bamwe iyi album ye nshya ari nabwo yahise avugamo uyu mukobwa wari umunyamideli.

Yayituye kandi umukobwa witwa Mercedes Morr wo muri Amerika uheruka kwicwa muri Kanama. Yanditse ati “Alabum yanjye nyituye Nadia Ntuli na Mercedes Morr. Muruhukire mu mahoro.” Drake yari asanzwe ari inshuti y’aba bombi ku buryo yashenguwe no kwitaba Imana kwabo.

Iyi album yakozweho na Drake, Noah “40” Shebib, Oliver El-Khatib ndetse na Noel Cadastre.

Album ya Drake kuva yajya hanze ku wa Gatanu tariki 3 Nzeli imaze gucurangwa na miliyoni nyinshi z’abantu bakoresha cyane imbuga zitandukanye yashyizweho.

Uretse ibyo ariko, yanavugishije benshi kubera ikirango cyayo ‘cover’ yayo itangaje ikozwe mu buryo bwa ‘emoji’ 12 ziri mu ishusho y’umugore utwite ndetse ukuriwe wenda kwibaruka.

Iyi cover yakozwe n’umuhanzi w’Umwongereza, Damien Hirst.

Benshi bagiye bifashisha emoji zo mu buryo butandukanye bakora ‘memes’ bashaka kwigana uburyo iyi ‘cover’ y’iyi album nshya ya Drake ya gatandatu ikozwemo.

Nk’umuhanzi Lil Nas X, yayifashishije ari kwamamaza nawe album ye nshya yise ‘Montero’ , izajya hanze ku wa 17 Nzeri 2021. Kimwe kandi n’umunyamakuru Maury Povich nawe wayifashishije ahindura ahari emoji ashyiramo amafoto ye.

Jenae Gagnier wiyise Miss Merceds Morr yiciwe iwe mu rugo. Drake yamutuye album

Ubusanzwe Merceds Morr arazwi kuko ni umunyamideri wamamaye cyane. Ndetse yacuruzaga amashusho ye kuri rwa rubuga rucururizwaho amashusho y’urukozasoni.

Yishwe na Kevin Accorto, w’imyaka 34, ku ya 29 Kanama uyu mwaka. Se umubyara yamaze iminsi atamubona agiye iwe mu rugo I Houston muri Texas asanga yarishwe.

Ubugenzacyaha bwasanze uyu wamwishe afite icyuma mu ijosi na we yiyishe. Yanasize yanditse amagambo menshi yuzuyemo kwicuza ku rukuta mu nzu ya Merceds Morr.

Uyu mwari w’imyaka 33 yari icyamamare akesha ubwiza no kugira abamukurikira benshi kuri Instagram.

Nadia Ntuli wacuruzaga amafoto ye kuri OnlyFans akaba n’umunyamideri ukomeye uvuga Dar Es Sallam

Yari umunyamideri wo mu Bwongereza ariko afite inkomoko I Dar Es Salaam. Uyu mukobwa ni we mwana nyina yabyaye akaba yararezwe na nyina na nyirakuru.

Yari inshuti ya Drake cyane kuva mu bwana .  Uyu mukobwa yishwe n’impanuka ya moto I Dubai.

Yatabarutse mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama. Bivugwa ko Drake na Ntuli babaye inshuti imyaka irindwi. Barafatanyije mu rugendo rw’ubuzima. Drake avuga ko na nubu atiyumvisha ukuntu uyu munyamideri yatabarutse.

Jenae Gagnier wiyise Miss Merceds Morr , Drake yamutuye album ye ya gatandatu
Merceds Morr yishwe na Kevin Accorto, w’imyaka 34,
Nadia Ntuli ukomoka muri Tanzania , ni umwe mubantu Drake yatuye Album ye ya Gatandatu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger