AmakuruImikino

Ibyavuye mu nama yahuje abayobozi ba FC Barcelona na PSG baganira kuri Neymar

Kuri uyu wa kabiri i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa, habereye inama yahuje abayobozi ba FC Barcelona na Paris Saint Germain mu rwego rwo kureba niba amakipe yombi yakumvikana k’Umunya-Brazil Neymar Jr wifuzwa na Barcelona.

Iyi nama yahuje umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelona, Eric Abidal ari uherekejwe na Javier Bordas uri mu bayobozi bakomeye ba FC Barcelona. PSG ku rundi ruhande na yo yari ihagarariwe n’umuyobozi ayo ushizwe siporo Leonardo.

Ibiganiro hagati y’aba bagabo byamaze igihe kirekire, gusa nta mwanzuro ufatika byigeze bigeraho.

Amakuru avuga ko Barcelona yemeye guha PSG miliyoni 100 z’ama-Euro ikanayongera abakinnyi babiri barimo Philippe Coutinho na Ivan Rakitic, ariko PSG ikaba itabyemeye neza.

Barcelona ngo yatanze n’icyifuzo cyo kuba yatizwa Neymar, ariko cyo PSG icyamaganira kure.

Muri rusange ngo Neymar ashobora kujya muri FC Barcelona dore ko PSG igiye kubanza kwiga ibyo kuba yahabwa abakinnyi n’amafaranga.

Byitezwe ko ibya Neymar bishobora kurangizwa na Josep Maria Bartomeu (Perezida wa FC Barcelona) na Nasser Al-Khelaifi bazahurira mu mujyi wa Liverpool ku wa kane w’iki

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger