AmakuruImikino

Ibya Jules Ulimwengu waguzwe na Rayon Sports byajemo kidobya

Ikipe ya Les Jeunesses Athletiques y’i Burundi, yamaze kugeza ikirego muri FERWAFA iregera Jules Ulimwengu warezwe na yo uheruka kuva mu kipe ya Sunrise y’i Nyagatare yerekeza muri Rayon Sports.

Amakuru avuga ko uyu musore usanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’Abarundi mu bakiri bato yaguzwe na Rayon Sports angana na miliyoni 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi yaguzwe na Rayon Sports atari mu Rwanda, kuko yari yarajyanye n’ikipe y’igihugu cye y’abatarengeje imyaka 20 mu mikino y’igikombe cya Afurika gikomeje kubera muri Niger.

Iyi kipe y’I Burundi yamaze kugeza ikirego muri FERWAFA, ivuga ko igurishwa ry’uyu musore muri Rayon Sports rinyuranyije n’amasezerano yari yaragiranye na Sunrise ku byerekeye igurishwa rya Jules Ulimwengu.

Amakuru agaragara mu masezerano amakipe yombi yagiranye avuga ko Sunrise ihabwa na Les Jeunesses Athletiques rutahizamu Ulimwengu, impande zombi zagiranye amasezerano avuga ko mu gihe uyu rutahizamu yaba agurishijwe iyi kipe yamureze ari yo ibigizemo uruhare; yakwegukana 60% by’amafaranga yaba yaguzwe.

Indi ngingo ivuga ko Ulimwengu aramutse agurishijwe ahandi bigizwemo uruhare na Sunrise, iki gihe iyi kipe y’i Nyagatare yakwegukana angana na 50% andi asigaye agahabwa ikipe yamureze.

Ni amasezerano agaragara mu ngingo ya gatanu n’iya gatandatu.

Les Jeunesses Athletiques ivuga idashobora kwemerera Ulimwengu kujya muri Rayon Sports mu gihe ibikubiye mu masezerano yagiranye na Sunrise bitubahirijwe.

Muri rusange niba Ulimwengu yaraguzwe miliyoni 7, buri kipe igomba gutwara miliyoni eshatu n’igice kuko Sunrise ari yo yumvikanye na Rayon Sports.

Rutahizamu Ulimwengu Jules ategerejwe i Bujumbura kuri uyu wa gatatu aho yagombaga kunyura mbere yo kuza mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’iriya kipe yamureze buvuga ko agomba kwemererwa kuza mu Rwanda ari uko bugiranye na we ibiganiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger