Amakuru ashushyePolitiki

Iburasirazuba:Umukuru w’intara yamaganye zimwe mu mvugo zitari nziza zajyaga zikoreshwa na bamwe

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana  Mufurukye Fred yamaganye zimwe mu mvugo zajyaga zikoreshwa nk’aho bajyaga bavuga ngo intara y’iburasirazuba ni iwabo w’inka n’abantu aho yavuze ko iri zina ari iry’abanyarwanda bose ndetse ahagarika burundu kuzajya baryitirira intara imwe gusa.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo uyu muyobozi yasozaga inama irebana n’ubukerarugendo ndetse n’ibyateza imbere iyi ntara mu birebana n’ubwiza nyaburanga bw’iyi ntara buganisha ku bukerarugendo n’iterambere.

Aha Mufurukye yagize ati:”niba intara y’iburasirazuba ari iwabo w’inka n’abantu ahandi ni iwabo w’iki? Iyi mvugo ikwiriye guhagarara kuko ntabwo ari nziza”.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati:”Igihugu cy’u Rwanda twese turi abanyarwanda kandi u Rwanda rwose n’iwabo w’abantu n’inka ntabwo abantu twabafata ngo tubitirire agace kamwe hanyuma abandi basigare”.

Bwana Mufurukye yasoje avuga ko ibi byazajya bibaho abantu batera urupara cyangwa batebya ariko iyi mvugo ikaba idakwiriye kuba ihame mu banyarwanda bamwe ngo abandi basigare.

Ni mu gihe hirya no hino wajyaga usanga bakunze kuvuga ngo intara y’iburasirazuba ikomokamo inka nziza kandi nyinshi bakabiheraho bavuga ko iyi ntara ari iwabo w’abantu n’inka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger