AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ibisabwa ku bafana ba Rayon Sports bifuza kwitabira Rayon Day

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu bisabwa ku bafana bayo kugira ngo babashe kwitabira umunsi mukuru wahariwe iyi kipe uzwi (Rayon Day) harimo kuba barafashe doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19.

Ni icyemezo cyafashwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ari na cyo cyahaye Rayon Sports kwinjiza abafana bake kuri uriya munsi.

Umunsi mukuru wa Rayon Day uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Abafana 8,000 bangana na 30% by’ubushobozi bw’iriya Stade ni bo bemerewe kuzacyesha biriya birori, nyuma y’amezi 19 yari ashize abafana batemerewe kwinjira muri Stade z’umupira w’amaguru kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibirori bya Rayon Day bizarangwa n’umuziki uzacurangwa na bande zitandukanye, kwereka abafana abakinnyi Rayon Sports izifashisha mu mwaka utaha w’imikino ndetse n’umukino wa gicuti izahuriramo na Kiyovu Sports.

Ni bwo bwa mbere aya makipe yombi y’amakeba azaba ahuriye mu mukino wa gicuti nyuma y’uwo Kiyovu Sports yanyagiyemo Rayon Sports ibitego 3-0 mu myaka 26 ishize.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko uretse kuba abafana bakwiye kuba barakingiwe COVID-19, bakwiye no kuba baripimishije iki cyorezo byibura ho amasaha 72 ngo umukino ube.

Ibiciro byo kwinjira muri Stade

Ahasigaye hose: Frw 2,000

Mu ntebe z’umuhondo: Frw 5,000

VIP: Frw 15,000

VVIP: Frw 20,000

Twitter
WhatsApp
FbMessenger