AmakuruUtuntu Nutundi

Ibiryo ushobora kurya bikarinda uruhu rwawe kugaragarako ushaje

Ibintu byagufasha gukomeza kugaragara nkumwana  cyangwa kugira uruhu rwiza ntabwo ari ukwisiga mavuta ahenze cyangwa  se kwambara imyenda ihenze ahubwo kurya neza nibyo bituma ugaragara neza.

Ibiryo bya mbere ni avoka ,iyo uriye avoka umubiri wikorera ibinure ndetse nintungamubiri zifasha uruhu kugaragara neza , Avoka ifasha umubiri kwikorera aside ebyiri zitwa  Linoleic Acid (LA) na Alpha Linolenic Acid (ALA) zifasha uruhu guhora rworohereye.Ikindi kandi iyi aside zifasha umubiri gukora abasirikare barinda umuntu kuba yarwara. Avoka iba irimo ibinure  byitwa Omega-3.

Si ibi gusa ariko kuko Avoka ituma umuntu agaragaza ubwiza ku ruhu nukuvuga gutya ubona umuntu ukabona arakeye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko  98%  byumusatsi n’uruhu akenshi biba mu magi, nukuvuga afasha ibyo bice kugaragara neza .Amagi afasha cyane umubiri gukora poroteyine.

Ikindi Kigufasha gukomeza kugaragara nkaho ukiri muto nukurya imboga , imboga zifasha umubiri  kurwaya indwara .

Imboga kandi zifasha umubiri kubaka ingingo nukuvuga cell membranes  tugenekereje mu kinyarwanda ikindi kandi bituma umubiri cyane cyane  uruhu koroha.

Ikindi uzarya ukarekeraho kugaragara ko ushaje ni imbuto, imbuto ziba zirimo intungamubiri nukuvuga Vitamini c, sibi gusa kuberakoimbuto cyane cyane iziba zirimo amazi zifasha umubiri kurwanya ibinure , aha bivuze ko  imbuto zifasha umubiri  kugira amazi angana nibinure .

Abantu benshi usanga binubira ukuntu uruhu rwabo rugaragaza ko bashaje cyane cyene iyo bageze muzabukuru, ugasanga barisiga amavuta kugirango basubire i bwana ariko nyamara bikarangira btageze kucyo bifuzaga , Umuti numwe nukurya ibi twagarutseho haruguru.

 

Niba wifuzako hari icyo twazabakoreraho ubushakashatsi wakwandika ahagenewe ubutumwa ubundi tukazabibagezaho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger