AmakuruMu mashusho

Ibiruhuko birarangiye, amashuri aratangiye, dusubize abana ku mashuri.

Ibiruhuko birebire birarangiye, abana bagomba gusubira ku ishuri, ariko hari abana usanga batishimira itangira ry’amashuri, kubera kuryoherwa n’ibiruhuko cyangwa se gutinya gusubira mu buzima bwo ku ishuri.

Ahanini bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, nibo bakunze kutishimira irangira ry’ibiruhuko, bitewe nuko wenda biga baba ku bigo, aho usanga hari abatishimira kuba kure y’imiryango yabo, cyangwa se muri rusange batishimira imibereho yo ku ishuri.

Ikindi kigaragara nk’icyatera umwana kudakunda ishuri, ni ugutsindwa kwa buri gihe. Ibi bikaba byamutera kumva yarazinutswe ishuri, kuko nta kizere cyo gutsina aba yiyumvamo, ndetse ahora abipfa n’ababyeyi be cyangwa abamurera, ibi bigatuma yumva atishimiye ko ibiruhuko birangira ngo asubire ku ishuri.

Ababyeyi rero n’abandi bantu bose bafite ishyaka ryo gushyigikira no gushishikariza abana ibyiza byo kwiga, ni ahacu twese mu gufasha abana no kubakundisha ishuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger