Urukundo

Ibintu bitanu wamenya ku mibereho y’intanga ngabo

Hari byinshi abantu bajya bibaza bijyanye n’intanga ngabo, reba hano ibintu bitanu ukwiriye kumenya ku mibereho y’intanga ngabo.

1. Bifata hagati y’iminsi 65 na 75 kugira ngo intanga ngabo ikorwe kandi igere ku kigero gisabwa cyo kuba ikuze ku buryo yasohoka igihe habayeho gusohora (ejaculation), kandi buri munsi hakorwa intanga ngabo zigera hafi kuri miliyoni 300.

2. Aho intanga ngabo zikorerwa (muri tubes séminifères/seminiferous tubules) ntabwo ari ho izikuze zitegereje gusohoka ziba ziri (zo ziba ziri muri épididyme/epididymis), bityo (mu buryo busanzwe) iyo umugabo asohoye hasohoka intanga ngabo zikuze.

3. Intanga ngabo zinjira mu myanya myibarukiro y’umugore nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ziri hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 200 (ni zo zisohorwa mu masohoro y’ingunga imwe). Izigezeyo, ziri mu bubobere bwo mu nda ibyara cg mu mura (kuko umugore ari mu gihe cy’uburumbuke), zishobora kubaho hafi iminsi.

3. Iyo hameze neza cyane, zishobora no kugeza ku minsi 5. Ibi ntibivuga ko izinjiye mu myanya myibarukiro zose zikomeza kubaho zigapfira rimwe, ahubwo zimwe zigenda zipfa buhoro buhoro, hakaba zimwe muri zo zishobora kumara kiriya gihe zitarapfa. Inyinshi muri zo ziba zamaze gupfa mu masaha 12 ya mbere. Iyo intanga ngabo zinjiye mu myanya myibarukiro y’umugore utari mu gihe cy’uburumbuke (nta bubobere bwiza buhari, ahubwo hari acid), zishobora kubaho iminota mike gusa zose zigapfa.

4. Intanga ngabo yihuse cyane kurusha izindi, ishobora kugera ku ntanga ngore (niba yarangije kurekurwa) hagati y’iminota 30 na 45 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ubundi igihe kiri mu rugero gisabwa ngo intanga ngabo ya mbere igere ku ntanga ngore ni hafi amasaha abiri.

5. Intanga ngabo zitinjiye mu myanya myibarukiro, ahubwo zigasigwa hafi y’umwinjiro w’igitsina gore aho zibona ubushyuhe, zishobora kubaho igihe kigera ku minota 20. Zimwe muri zo zishobora kubasha kwinjira mu gitsina gore kandi zari zasizwe hanze, izindi zikahapfira. Intanga ngabo kandi zishobora kubaho igihe kingana n’iyi minota igihe umugabo/umusore asohoreye ahantu hafite ubushyuhe, nko mu mazi y’akazuyazi igihe yari agiye kwiyuhagira (urugero: muri Jacuzzi).

Credit: Emma Claudine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger