AmakuruUrukundo

Ibintu 5 byakwereka ko uwo mukundana akubeshya cyangwa yikundira undi muntu

Urukundo ni kimwe mu bintu bigize Isi bituma habaho umunezero no kumvikana hagati y’abantu batandukanye, urukundo nanone ni kimwe mu bintu by’ingirakamaro bituma ku Isi habaho kororoka kw’ikiremwamuntu nyuma y’uko abakundanye basangana bakubaka urugo bakabyara abana nabo bakabatoza kugira urukundo.

Hari ibintu bitandukanye byakwereka ko uwo mukundana akubeshya, atagukunda ahubwo ashobora kuba afite undi akundana, cyangwa afitiye ibyiyumviro biruta ibyawe kabone nubwo baba batarakundana.  Musore/mukobwa dore ibintu 5 by’ingenzi byakwereka ko uwo mukundana akubeshya.

Ntaguha umwanya

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.

Kukugereranya

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana  akunze kukugereranya n’abandi uzamenye ko atagukunda.

Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya.

Kwivumbura cyangwa kwirakaza

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda  ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.

Ntaterwa ishema nawe

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

Ibintu umukunzi wawe yagukorera bikakugaragariza ko yikundira abandi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger