Amakuru ashushyePolitiki

Ibikorwa Uwizeyimana Evode weguye yakoze bigasiga inkuru i musozi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2020, Minisitiri Eduard Ngirente yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri minisiteri y’Ubutabera na Dr. Isaac Munyakazi wo muri minisiteri y’uburezi.

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza.

Ku wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, yikubita hasi.

Uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph yagize ati “Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi.”

Nyuma y’amasaha asaga atatu, Uwizeyimana yasabye imbabazi yifashishije Twitter, ndetse avuga ko ibyabaye bitari bikwiye.

Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangiza iperereza kuri Uwizeyimana Evode, runatangaza ko ibizarivamo bizashyirwa ahabona.

Ku wa Kabiri kandi Ikigo ISCO cyatangaje ko “Uwizeyimana yahuye na Mukamana Olive ari kumwe n’ubuyobozi bwa Iscosecurity ku cyicaro gikuru cya ISCO mu rwego rwo gukomeza gusaba imbabazi ku ikosa ryakorewe Olive ari mukazi ke kuri Grand Pension Plaza.’’

Bamwe bavugaga ku mbuga nkoranyambaga ko gusaba imbabazi bidahagije, bagasaba ko yegura ku mirimo ye.

Ibikorwa bya Evode Uwizeyimana bitavuzweho rumwe 

Mu 2007 Uwizeyimana Evode yavuye mu Rwanda aho yari asanzwe ari umucamanza mu nkiko, nyuma yagiye yumvikana atanga ibitekerezo binenga imikorere y’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu 2014 yagarutse mu Rwanda, mu kiganiro yahaye abanyamakuru akigaruka yavuze ko gutaha kwe ntawe bikwiye gutungura kuko “agarutse gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda”.

Mu mirimo ye, yumvikanye kenshi atanga ibitekerezo bitavuzweho rumwe na benshi.

Mu nama y’umushyikirano yo muri 2016, Me Uwizeyimana Evode yibasiye bikomeye Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, avuga ko impungenge yagaragazaga ku bibazo biri mu muryango nyarwanda nta shingiro zifite kuko “nta rugo agira.”

Ati” Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iy’isi ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe.”

Yarakomeje ati “ Hari n’ibindi bikorwa by’amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko (…). Muri Demokarasi dufite, iteganya ko twisanzura iyo utanze igitekerezo Minisitiri w’uburinganire we yacyakiriye ngo agiye kugisuzuma, hari aho ngera nkibaza ngo iyo utanze igitekerezo ni uko hari ikibazo, ni iki utanga nk’umuti?” Aya magambo yababaje cyane abantu bayamaganira kure.

Hari mu kiganiro cyarimo gitangwa cyigaga ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Mu 2017 yashyamiranye n’abanyamakuru mu Rwanda bamushinja ko yabise “imihirimbiri” ari mu nteko ishinga amategeko.

Icyo gihe Me Evode yavuze ko ibinyamakuru byo mu Rwanda bitazwi bipfa kwandika ibyo bibonye, aho n’ababikoraho badasobanutse, avuga ko ngo muri abo hari abo ureba ugasanga ari abantu b’imihirimbiri.

Yavuze kandi ko kurega abanyamakuru badafite ubwishyu ari nko kurumwa n’imbwa itagira nyirayo igahita yirukira mu gihuru.

Uwizeyimana yasobanuye ko iryo jambo abaryumvise barifashe mu buryo atarivuzemo. Yigeze no kuvuga ko abagore ari nk’ibimashini bikora abana.

Depite Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), na we ntabwo azibagirwa uyu mugabo, kuko ubwo bari bahuriye mu kiganiro ‘’Imboni Musesenguzi” gica kuri Televiziyo y’u Rwanda . Ni ikiganiro cyabaye mu 2019, kibanda ku ngingo yo gusaranganya ubutegetsi cyane cyane ibijyanye no gushyiraho abagize guverinoma bavuye mu mitwe ya politiki itandukanye.

Muri iki kiganiro ni kenshi Depite Habineza yatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, ariko Evode akamuca mu ijambo bigaragara ko yamusuzuguye ndetse Depite Frank asaba ko mu mvugo Evode akoresha yashyiramo ikinyabupfura.

Hari nk’aho Depite Habineza yasomaga ahavuga ko Perezida wa Repubulika adashobora kuva mu mutwe wa politiki umwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Evode akamubwira ngo ‘Zero’, ashaka kumwereka ko ibyo avuze atari byo.

Ati” “Itegeko Nshinga ntabwo ari ikinyamakuru, iyo ni New Times se? [atunga urutoki ku gatabo k’Itegeko nshinga Depite Habineza yari afite].

Hari n’aho Uwizeyimana Evode yamubwiye ko arimo kujya impaka mu byo atazi yewe ko kujya impaka na we ari nko kwiyahura bityo ko yajya yitwaza abantu bazi amategeko kuko we ntayo azi, ubwo Habineza yageragezaga gusobanura ishingiro ry’ubusabe bwe bwo kwinjira muri Guverinoma.

Evode yagize ati ” Frank ndabizi wize ibindi ntabwo uri umunyamategeko, ariko ntabwo bivuga ko abanyamategeko ari bo bonyine bize cyangwa bafite ibyo bazi ariko nibura mu kiganiro nk’iki, uri umunyapolitiki uyoboye ishyaka, ushobora kuzajya witwaza n’umujyanama wawe mu by’amategeko mu biganiro nk’ibi ariko kuza mu kiganiro nk’iki, ikiganiro cy’amategeko, ukaza kujya impaka n’umunyamategeko uba uje kwiyahura n’ibyo nakubwira kuko n’ibyo urimo gusobanura ndabona byakugoye.”

Hari videwo yagaragaje Me Evode Uwizeyimana afashe ijambo mu nama ngarukamwaka ya Unit Club Intwararumuri, yita abantu ibigoryi.

Uwizeyimana Evode yari yararahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko [umwanya utari usanzwe muri iyo minisiteri], ku wa 4 Ukwakira 2016. Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Ubwegure bwe Minisitiri w’intebe azabushyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Uwizeyimana Evode yeguye ku mirimo ye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger