AmakuruImyidagaduro

Ibikorwa bya Kanye West bikomeje gushimangira ko yayobotse Imana

Umuraperi Kanye West ukomeye cyane muri Leta zuzne ubumwe za Amerika, yatangaje umubare utari muke w’abakurikirana ibikorwa bye, nyuma y’igikorwa yakoze cyo gufasha umusaza utagira aho kwegeka umusaya.

Uyu muhanzi usanzwe uzwiho n’ibikorwa by’imideli ndetse n’ubushabitsi butandukanye yigaruriye imitima ya benshi nyuma y’uko akomeje kugaragaza ko inzira yayobotse y’Ubukiristo akomeje kuyishimangira mu bikorwa bye bya buri munsi.

Uyu muraperi ejo kuwa Gatatu yahagaritse imodoko ye ifite agaciro ka miliyoni Frw 200( ni ukuvuga ibihumbi $200) ategeka umurinzi we guha umusaza udafite aho akinga umusaya amafaranga.

Ibi yabikoze kandi nyuma y’igihe gito amaze yeruye ku mugaragaro ko yabaye umurokore agaca ukubiri n’ibikorwa byose byatuma akomeza kugendera mu nzira za sekibi wari usa naho yamwigaruriye.

Uyu muraperi w’imyaka 42 y’amavuko avuga ko yari abizi neza ko yahamawe n’Imana ariko ko Satani atatumaga afata imyanzuro ikwiye.

TMZ ivuga ko muri iki gihe afite ikiganiro kivuga ku ijambo ry’Imana yise Sunday Service.

Kanye West amaze gutwara ibihembo bya Grammy Awards inshuro 21, akaba ari umwe mu baraperi bakomeye ku isi.

Mu Ugishyingo, 2019 yabwiye umupasiteri witwa Joel Osteen ati: “ Ndabizi ko nahamagawe n’Imana kera ariko Satani nawe ntiyari anyoroheye.”

Avuga ko ubwirasi n’ubwibone bwose bwamugaragaragaho butazongera ukundi, ubu ngo yabaye mushya.

West avuga ko ubu iyo ahagaze yumva yemye kandi ko ‘nta ntwaro izagarukira kumurwanya izamushobora kuko ari kumwe n’Imana’.

Avuga ko bisa n’aho sekibi ahaguruka agahamagara abantu bose bakomeye, baba abahanzi, abanyabugeni n’ubukorikori, abahanga imideri bose, ba rwiyemezamirimo, akababwira ati’ Mwese muhagurke muze munsange.”

Ku wa Gatandatu taliki 18, Mutarama, 2020 Kanye azifatanya n’abandi bavuga butumwa mu giterane kizabera ahitwa Sun Devil Stadium mu gace kitwa Tempe.

Ni igiterane kizamara amasaha icumi kikazaba kirimo abandi bavugabutumwa bakomeye nka Ché Ahn, Lou Engle, Cindy Jacobs na Guillermo Maldonado.

Yaba Kanye na bariya bose bazifatanya muri kiriya gitaramo ni abashyigikiye  Perezida Donald Trump.

Kanye West ashimangira ko ubuzima bwe bwa buri munsi yabushyize mu biganza by’Imana, nyuma yo kumenya ko yari akenewe nayo n’ubwo bitahise bimworohera ko ahita ayiyoboka,

Kanye West yategetse umurinzi we guha umusaza utishoboye amafaranga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger