AmakuruImikino

Ibihumbi 60 by’amashiringi ya Kenya yatumye umusifuzi wo muri iki gihugu abura amahirwe mu gikombe cy’Isi

Umusifuzi w’umunya Kenya  Aden Marwa yabuze amahirwe yo gusifura imikino y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya, nyuma yo gufatwa amashusho amugaragaza yakira ruswa ingana n’amadorali ya Amerika 600 ahwanye n’amashiringi ya Kenya ibihumbi 60 mu mikino y’igikombe cya Afurika.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryatangaje ko ryamaze gukura uyu musifuzi ku rutonde rw’abazasifura imikino y’igikombe cy’Isi, nyuma rikazakora iperereza ryimbitse ku kibazo cy’uyu musifuzi.

Itahurwa ry’uyu musifuzi ryaje rikurikira iperereza ryakozwe n’umumunyamakuru w’umunya Ghana, Anasa Abemereyaw Anas , afatanyije n’abandi banyamakuru, kikaba cyari gifite intego yo kwerekana uko ruswa yamunze imiyoborere y’umupira w’amaguru muri Afurika y’iburengerazuba ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Iri perereza ryamaze igihe kingana n’imyaka ibiri.

BBC ivuga ko iri perereza ryagaragaje amafoto y’abasaga ijana bakira ruswa mbere y’imikino, barimo abasifuzi na bamwe mu bayobozi.

Uyu munyamakuru yakoze iri perereza mu rwego rwo gutamaza abayobozi b’imikino n’ab’amashyirahamwe basaga 150 barimo na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana Kwesi Nyantakyi ukurikiranweho gufata ruswa ingana n’ibihumbi 65 by’amadorali ya Amerika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger