AmakuruImyidagaduro

Ibihembo byo muri Mr Rwanda byamaze kongerwa abafana bisanga mu nyungu

Mu gihe habura amasaha make ngo kwiyandikisha muri Mr Rwanda birangire, abari gutegura iri rushanwa bamaze gutangaza ko bongereye ibihembo bizagenerwa uzegukana ikamba.

Ni ibihembo byongerewe nyuma gutangaza imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celca nk’igihembo nyamukuru kizahabwa uzegukana ikamba rya Mr Rwanda, iki kikaniyongeraho icumbi ry’umwaka wose, byose bikazatangwa na TomTransfers.

Uretse ibi bihembo, mu mpera z’icyumweru gishize ubuyobozi bwa Mr Rwanda bwasinyanye amasezerano n’ikigo gicuruza internet cya Mango 4G bituma ibihembo birushaho kwiyongera.

Kugeza ubu uretse imodoka n’icumbi, uyu musore azanahabwa Internet ya 4G y’umwaka wose idahagarara na telefone nziza yo mu bwoko bwa Infinix. Ibisonga bye na byo bizahabwa internet mu gihe cy’umwaka wose na ‘Router’ yo kwifashisha.

Umusore uzaba yatowe cyane ari na we uzahabwa ikamba rya Mr Popularity mu irushanwa rya Mr Rwanda na we azahabwa igihembo cya internet mu gihe cy’umwaka wose ndetse na telefone ya Infinix.

Uretse abahatanira ikamba bazahembwa, n’abakurikira iri rushanwa bazahembwa hagendewe ku buryo batoye abo bashyigikiye.

Buri cyumweru hazajya hahembwa abatoye hifashishijwe internet, batatu ba mbere bakazahabwa 100GB zo gukoresha mu mezi atatu.

Naho batatu bazajya baba bahize abandi mu gutora bakazahembwa telefone yitwa ‘Akeza’ na internet y’umwaka wose.

Kwiyandikisha mu irushanwa rya Mr Rwanda biteganyijwe ko bizarangira ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, nyuma yaho hazasuzumwa imyirondoro y’abiyandikishije hanyuma bahabwe ibibazo bazasubiza hifashishijwe ikoranabuhanga hanyuma hatoranywe abahagarariye Intara zose bazajya mu mwiherero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger