Amakuru

I Burayi: Umunyarwandakazi Thandi Brenda yahembwe nk’umugore w’indashyikirwa

Umunyarwandakazi Brenda Thandi yaherewe i gihembo mu Bufaransa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze ashishikariza abagore kwihangira imirimo no gutinyuka ibikorwa by’ubucuruzi.

Brenda yahawe igihembo cya GIFA D’or 2018 ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa kumugabane w’I Burayi bigahabwa abari n’abategarugori baba barakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri uwo mwaka, kuri ubu ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 9. Ni igihembo cyitwa “GIFA D’or 2018” cyatangiwe mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa

Yagihawe nk’umugore wakoze ibikorwa by’ingirakamaro harimo gukangurira abagore n’urubyiruko mugutinyuka kwihangira imirimo no kubashishikariza kutinyuka umwuga w’ubucuruzi. Brenda Thandi yavuze ko yishimiye cyane iki gihembo yahawe agikesha gukangurira urubyiruko n’abagore kwiteza imbere.

Yagize “Igihembo nahawe, nagihawe nk’umunyafurika kazi wahize abandi ku mugabane w’iburayi, ni igihembo cy’icyubahiro nahawe kubera guteza imbere ibyo nkora ndetse ngashishikariza n’abagore n’urubyiruko kwiteza imbere, mbinyujije mu birori (Soire Evenementielle Brenda)nsanzwe ntegura bihuza abashoramari ”

Yongeye ati “Mubyo nkora byose mba nshaka kugira nabo nteza imbere nkabereka uko bagera nkaho ngeze, nkabigisha uko umucuruzi ashora nuko yunguka kuko aribyo bifasha umuntu kugera ku iterambere.”

Umushabitsi Brenda Thandi Mbata ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda na Congo Brazaville, kuri ubu akaba abarizwa ku mugabane w’Iburayi ariho anakorera ubucuruzi bwe, akuriye Entreprise Eshatu zimaze kubaka izina mu bucuruzi yaba Muri Congo Brazaville, Belgique na France.

Yahembwe nk’umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa
Igikombe yahawe

Byari ibyishimo

Video igaragaza uburyo yakiriye igihembo

https://www.youtube.com/watch?v=15CsNGXiYHE

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger