AmakuruAmakuru ashushye

Huye: Umugororwa yatorotse gereza akoresheje umugozi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mata 2018 2018, umugororwa witwa Mwumvaneza Patrick wari ufungiwe muri gereza ya Huye yamaze gutoroka iyi gereza iherereye ku Karubanda.

Umuvugizi wa RCS, SIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugororwa yatorotse yuriye uruzitiro akoresheje umugozi.

Yagize ati “Yego nibyo yatorotse mu ijoro ryacyeye. Yakoresheje imigozi ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo tumenye aho aherereye.”

Mwumvaneza Patrick w’imyaka 30 y’amavuko yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa no kumufasha gukuramo inda mu Ukuboza 2017.

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 14 ni umwe mu mpunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zicumbitse mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe.

Icyo gihe byavuzwe ko uwo mukobwa babanaga mu nzu imwe amukorera imirimo yo mu rugo, nyuma yo kumutera inda, uyu mugabo yahise amushakira imiti yo kuyikuramo.

Mwumvaneza Patrick akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yari acumbitse mu nkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger