AmakuruAmakuru ashushye

Huye: Mu bihembwe bibiri gusa abana barenga ibihimbi 8 bamaze kuva mu ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri, habarwa abana 6 352 batagarutse ku ishuri mu gihe mu gihembwe cya mbere hari habonetse abana 1 832 (bose hamwe ni 8 184) bo mu bigo binyuranye byo muri aka Karere.

Ibi byatumye kuri uyu wa 20 Mutarama 2022, abashinzwe uburezi mu mirenge hamwe n’ababyeyi bahagarariye abandi ndetse n’abayobozi mu midugudu babyukira mu gikorwa cyo gushakisha abana bavuye mu ishuri, kugira ngo barisubizwemo.

Ku bijyanye n’impamvu bari baravuye mu ishuri, bamwe bagiye babura icyo basubiza babibajijwe, kuko byagaragaraga ko barikuwemo no kuba nta gitsure gihagije ababyeyi babashyizeho, abandi bakavuga ko ari ukubera ko nta nkweto bari bafite, abandi na bo bakavuga ko byatewe n’ubukene bw’ababyeyi batari bafite amafaranga yo kubagurira ibikoresho by’ishuri.

Umwana umwe w’imyaka 15 wataye ishuri muri 2019 yari ageze igihe cyo gutangira amashuri yisumbuye, yabwiye abari baje kumusubiza ku ishuri ko yaretse kujya ku ishuri kuko nta bushobozi ababyeyi bari bafite bwo kumugurira imyambaro n’ibikoresho by’ishuri.

Ati “Nta mafaranga bari bafite ariko n’aho bayaboneye nabibukije ko nkeneye kujya ku ishuri barabyanga.”

Abaturanyi bongeraho ko ababyeyi b’uyu mwana babanye nabi, akaba ari yo mpamvu nta mwana wabo wiga.

Ababyeyi na bo hari abavuga ko abana babo bavuye mu ishuri kubera kubura ubushobozi.

Umwe ufite abana babiri bavuye mu ishuri, umwe muri 2019 undi muri 2021 bari batangiye kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ati “Nabuze imyenda y’ishuri, mbura amakaye, mbura n’amafaranga y’ishuri. Ubundi njyewe ntabwo nababuza kwiga.”

Hari n’umubyeyi umwana yacitse ajya kwibera mu baturanyi ndetse n’ishuri arivamo.

Uwo mubyeyi agira ati “Yagiye kwa nyirakuru ngiye kumuzana arambwira ngo nindeke abanze ashake amakaye n’imyenda y’ishuri kuko ibindi byari byarashaje, nyirakuru anyemerera ko azamfasha kugira ngo abibone, nyuma nza gushiduka aho ari kwa nyirakuru atakijya ku ishuri, ahubwo yirirwa azerera agacyurwa n’ijoro.”

Yungamo ati “Nanamusabye kureka ibyo arimo agataha akazanasubira ku ishuri, arambwira ngo ibyo ashaka ntarabigeraho, mba mwihoreye.”

Visi Meya Kankesha yasabye ko abana basubira ku ishuri kabone n’ubwo nta myenda y’ishuri bafite.

Yagize ati “Ni ukuri ababyeyi nibabohereze ku ishuri, tuzakomezanya urugendo. Hanyuma buri wese mu nshingano ze dufatanyije, birumvikana ntidusimbura ababyeyi, ni ugufatanya.”

Ku bana 285 bataye ishuri bagezweho uyu munsi, 109 bahise barisubiramo, 176 biyemeza kuzasubirayo bukeye.

Visi Meya Kankesha yanaboneyeho gusaba abana batavuye mu ishuri kuba ba malayika murinzi ba bagenzi babo barivamo, uturanye n’uwataye ishuri akagerageza kumufasha kurigarukamo, yabona atamwumva akabibwira abayobozi.

Inkuru dukesha Ukwezi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger