Amakuru

Huye: Minisitiri Gasana yanenze Leta yishe abaturage ishinzwe kurinda

Ejo ku Kabiri tariki ya 25 Mata 2023 mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. None turibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Ruhashya,bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Ruhashya n’urwa Gatovu.

Abari ku isonga muri ubu bwicanyi barimo Colonel  SIMBA Aloys wari ukuriye ikigo cya Ecole de Sous Officier(ESO), Munyaneza Charles wayoboraga Komini Kinyamakara na Rudakubana Martin wayoboraga Komini Ruhashya.

Igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano ari nawe wari umushyitsi mukuru, abagize Inteko Ishingamategeko, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, Perezida wa Ibuka mu Karere ndetse n’ inzego z’umutekano, abacikacumu, n’ abaturage b’ Umurenge wa Ruhashya.

Umuyobozi w’Akarere Ka Huye Ange Sebutege mu ijambo ry’ikaze yihanganishije abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Ruhashya n’Abanyarwanda muri rusange. Yagaragaje ko Abarokotse Jenoside bo muri uyu murenge biyubatse, ko bataheranwe n’agahinda k’amateka ahubwo barangamiye imbere heza.

Mayor Ange yashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi maze ashima Leta yita ku mibereho y’Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside. Yashimye kandi intambwe y’Abanyarwanda bamaze gutera mu Bumwe n’Ubwiyunge maze avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda wese.

Mayor Ange yavuze ko bazakomeza kubungabunga inzibutso ndetse bakanandika amateka bakanayasobanurira urubyiruko. Yagaragaje kandi ko Abanyarwanda bakwiye kwanga ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo yagaragariramo byose.

Mayor w’ Akarere ka Huye

Mu ijambo rya Senateri Emmanuel Havugimana watanze ikiganiro ku mateka y’ u Rwanda mu gihe cy’ Ubukoloni na nyuma yabwo yavuze ku ivuka ry’ amashaka n’ ingaruka yagize ku banyarwanda zirimo Jenoside yakorewe abatutsi agaragaza ko iyicwa ry’ abatutsi muri Jenoside ryibasiye cyane Butare, Gikongoro na Kibuye kuko ariho hishwe abatutsi benshi.

Agaruka ku mashyaka yagize ati:“Icyago twagize mu Rwanda ni ivuka ry’ Ishyaka ryitwaga PARMEHUTU. Ni yo mpamvu mu Rwanda dufite itegeko nshinga ritemerera gushinga ishyaka rishingiye ku ivangura. Yashoje asaba abacitse ku icumu gukomeza gutwaza.

Senateri Emmanuel Havugimana

Mu ijambo ry’ umutangabuhamya KAGWESAGE uvuka muri Komini Ruhashya yavuze amateka y’uko yarokotse Jenoside ni inzira maze ashimira Inkotanyi, asaba urubyiruko kwirinda amabwire ashingiye ku nyigisho mbi bahabwa n’abasebya u Rwanda ahubwo bagakora bakiteza imbere asoza asaba abantu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kagwesagye warokokeye i Ruhashya

Perezida wa Ibuka  mu Karere ka Huye Siboyintore Theodat yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko agaragaza ko n’ubwo abarokotse Jenoside bababajwe n’amateka,  bataheze mu maganya, ahubwo bafite umugambi mwiza wo gukomeza gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Perezida wa Ibuka yashimye gahunda zitandukanye zigenerwa abarokotse Jenoside, anabagaragariza ko abagifite ibibazo bizakemurwa uko ubushobozi bw’Igihugu buzakomeza kuboneka. Yasoje agaruka ku kamaro ko kwibuka maze asaba buri wese ko yajya abyitabira.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Minisitiri w’Umutekano Alfred GASANA yanenze Leta mbi yateguye Jenoside ndetse ikanica abaturage yari ishinzwe kurinda. Yakomeje agaragaza akamaro ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati: “Iyo duhuye buri mwaka twibuka, tuba tugira ngo turebe aho twavuye, aho twerekeza kandi duhe agaciro ikiremwamuntu. Kwibuka ni umwanya wo kureba ingaruka za Jenoside no kwiyemeza guhangana n’ingaruka za yo n’uko itazongera kubaho ukundi.” Yavuze kandi ko mu kwibuka hazirikanwa ubutwari bw’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside ndetse zikanagarura ubuzima mu banyarwanda.

Minisitiri w’Umutekano yasabye Abanyarwanda kugira umuco w’ubudaheranwa no gushyigikirana muri gahunda y’iterambere. Yasoje asaba kuba hafi abarokotse no gukomeza kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside himakazwa Ndi umunyarwanda n’ ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w’ Umutekano w’ Igihugu

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruhashya cyasojwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Ruhashya rushyinguyemo imibiri 45.020 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Twibuke twiyubaka! 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger