Imyidagaduro

Humble Jizzo n’umugore we bibereye muri Amerika batangiye kwakira impano z’umwana wabo

Humble Jizzo na Amy Blauman bibereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bakiriye impano zagenewe umwana wabo w’imfura bari kwitegura kwibaruka.

Aba bombi bagaragaje ko bishimiye kuba bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere aho bagize bati:”  Umwana ugiye kuvuka niyo mpamvu idutera kwishima. Turashimira buri wese wadushigikiye kandi n’urukundo mwatugaragarije mu duha impano z’umwana ugiye kuvuka [Baby Shower] kugirango duhe ikaze umwana wanjye na Amy ugiye kuza vuba. Imana ibahe umugisha.”

Bageneye impano umwana ugiye kuvuka

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe agiye kwerekeza muri Amerika kuya 15 Ukuboza 2017, Humble Jizzo yabwiye itangazamakuru  ko ajyanywe n’impamvu ebyiri, iya mbere ngo ni uko aherekeje umufasha we ugiye kwibaruka umwana wabo w’umukobwa, icya kabiri ni uko agiye guhura n’umuryango w’umufasha we cyane ko n’igihe umugore we amaze mu Rwanda yagize amahirwe yo guhura n’umuryango wa Humble Jizzo.

Humble Jizzo azahamara igihe kingana n’ukwezi n’igice  , Humble Jizzo na Amy Blauman  bamaranye imyaka itatu bakundana. Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

humble G

humble G

humble G

humble G
Ibyishimo ni byinshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger