AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Hirya no hino mu gihugu hakozwe amatora y’abasenateri

Mu gihugu hose kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019, abagize Inama Njyanama z’Uturere n’Imirenge mu gihugu, bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Abasenateri bashya.

Hirya no hino mu gihugu amatora yatangiye akaba arimo kubera kuri buri karere.

Mu Mujyi wa Kigali aya matora arimo kubera ku turere twa Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo.

Kugeza ubu abiyamamaje mu Mujyi wa Kigali kuri uyu mwanya ni bane aribo Buteera John, Mutimura Zeno, Rwakayiro Mpabuka Ignace na Ntiridendereza William, bakaba bagomba kuvamo umwe.

Nko mu Karere ka Nyarugenge ho amatora yamaze kurangira, abatoye baterereje isaha ya saa saba ari nabwo bari butangaze iby’ibanze biri bube byavuye kuri iyo site.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza, yavuze ko umaze gutora mu gihe yaba afite akandi kazi yagenda, ariko ushaka yahaguma agategereza isaha yo kuvuga iby’ibanze byavuye kuri iyo site.

Uko aya matora ateye ni uko kuri uyu wa 16 Nzeri haba amatora y’Abasenateri bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali, tariki 17 Nzeri habe gutora umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uzahagararira amashuri makuru ya Leta, tariki 18 Nzeri hatorwe umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uzahagararira amashuri makuru yigenga.

Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali n’abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri bahagarariye amashuri makuru ya Leta n’ayigenga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger