Imyidagaduro

Hirwa Honorine wamamaye nk’Igisabo agiye guserukira u Rwanda

Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry’Igisabo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akaza no kuba Miss Populality, agiye guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza  rizabera muri Philippines.

Miss Hirwa Honorine agiye kwitabira irushanwa ry’ibidukikije ryitwa Miss Earth rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 17, iri rushanwa rizahuza abakobwa batandukanye baturutse impande zose z’Isi, rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Iri rushanwa rizahuriza hamwe abakobwa bagera kuri 91, rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017 . Ndetse biteganijwe ko abakobwa bose bazahatanira iri kamba bagomba kugera muri Philippines kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2017.

Abazarushanwa bazamara ukwezi muri icyo gihugu mu bikorwa bitandukanye birimo imyiteguro y’umunsi nyirizina w’ibirori bizamenyekaniramo uwegukana ikamba ndetse n’ibyo kumenyekanisha gahunda ziteza imbere ibungwabungwa ry’ibidukikije.

Izina Uwase Hirwa Honorine ugiye guserukira u Rwanda ryamenyekanye cyane ubwo habagaho gutoranya abakobwa bazahagarira intara y’Iburengerazuba akavuga ko umunyarwandakazi mwiza kuri we ari uteye nk’Igisabo.

Yabivuze tariki 14 mutarama 2017 ubwo hatoranywaga abakobwa bazahagararira intara y’iburengerazuba mu irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda mu mwaka wa 2017, aho yavuze ko umunyarwandakazi mwiza ari uteye nk’Igisabo ndetse akanagaragaza ko ari urugero rwiza rw’umukobwa uteye utyo.

Kuva ubwo yatangiye gukomozwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru. Byaje no kumuhesha amahirwe yo kuba Nyampinga wakunzwe kurusha abandi na Rubanda[Miss Populity] kubera kwiharira  ibiganiro by’abakoresha izi mbuga.

Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 21 yamamaye nk’Igisabo

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger