AmakuruPolitiki

Havumbuwe umuti urambye w’abana bavukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Ikigo Deef People Training Center giherereye mu Karere ka Musanze gifasha abana bavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahoze bitwa “Ibiragi” cyitezweho kurandura iki kibazo mu buryo bunoze nk’uko kibifite mu ntego yacyo.

Iki kigo cyitezweho Kandi gufasha aba bana kwigobotora iki kibazo kibaha ubumenyi rusange burimo kumenya guhanahana “Communication” hagati yabo, kumenya gusoma no kwandika ndetse n’imyitwarire rusange muri Sosiyete.

Gusa hagati aha imbogamizi zigaragara ko zikiri ingorabahizi mu kurandura iki kibazo mu buryo bwimbutse ni uko hari imwe mu miryango iterwa ipfunwe no kuba ifite umwana nk’uwo igatinya kumugaragaza ku buryo hari n’abahitanmo kumubika mu nzu igihe kirekire.

Indi mbogamizi ni uko hafashwa aba bana igihe bari ku ishuri bakaba babaho bishimiye ndetse bahungukira n’ubumenyi ariko basubira mu miryango yabo bakongera bakabogamirwa kuko basanga ntawo kuvugana nabo mu buryo bw’ibimenyetso uhari bityo bigakoma mu nkokora Ibyo bari bamaze kugeraho.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko ufite inyunganizi cyangwa hari amakuru akeneye yahamagara 0788478469

Muhawenimana Angelique ni umwe mu babyeyi bafite abana bafashwa niki kigo, ahamya ko kuba umwana we ari kwigishwa amarenga byahinduye byinshi mu mibereho ye kandi byagaragajwe ko umwana wese ufite ubumuga ari umwana nk’abandi ko yitaweho hakiri kare yagirira igihugu umusaruro.

Yagize ati’:”Uyu mwana wanjye Blaise mbere yigaga mu ishuri bisanzwe ariko ukabona ko bimugora bitewe n’uko atafashwaga byihariye bitewe n’ikibazo bwite afite, aho atangiye gufashirizwa na Deef People Training Center ubona ko hari byinshi byahindutse kuko iyo hari ikintu akeneye akivuga mu buryo bw’ibimenyetso n’ubwo bimwe bikitugora kubera ko we abyigishwa twe tutabyigishwa ariko Ibyo tuziranyeho biroroha kubikora, ikindi ubona ko kubana n’abandi muri sosiyete byabaye rusange bihabanye n’uko mbere bahoraga bamukubitira ubusa ngo ni ikimara ubu byarakosotse ntawamukoraho kuko nawe ubu arasobanutse, iki kigo cyaje ari ingirakamaro nigikomeze kidufashe twizeye neza ko abana bavukana iki kibazo nabo bazagirira igihugu akamaro kuko nyuma y’icyo kibazo hari byinshi bindi bashoboye gukora,rero twirinde kubaheza no kubaha akato”.

Uyu mubyeyi Kandi yanenze ababyeyi baterwa ipfunwe no kuba bafite umwana nk’uwo mu muryango abasaba kuzajya bamugaragaza kugira ngo nawe ahabwe uburenganzira bwe.

Iki kigo gifite intego yo gufasha abana bakiri bato kuko aribo byoroshye mpaka bakuze

Ati’:”Urugero batanga ni umuhanzi NiyoBosco,kuba atabona ntibimubuza kwandika indirimbo Kandi murabizi twese turamuzi kubera ibikorwa bye,biramutunze Kandi atunze umuryango, ibaze rero iyo bamuheza,barikuba bafungiranye zahabu batabizi,ababyeyi nibareke kumva ko umwana nk’uyu ari igicibwa bamugaragaze ubu twagiye umugisha wo kuba ibigo nk’ibi bibafasha byatangiye kubongerera imbaraga, nabo bazavamo ibirangirire,abakire,abayobozi b’ejo hazaza”.

Inzobere mu kuvura indwara z’amatwi, amazu n’umuhogo Aristhote Hakizimana avuga ko izi ndwara zikunze kugaragara ku bana bakivuka ariko ahanini zikaba ziterwa n’uburyo babayeho mu nda haba uko umubyeyi yabayeho mu gihe yari atwite,Ibyo yariye kuko umwana asangira na nyina, ndetse hari n’abagirwaho ingaruka n’amakimbirane yo mu ngo bityo asaba ababyeyi kwiyitaho cyane mu gihe batwite kugira ngo barinde umwana.

Ati’:” Icyambere abana bavuka bafite iki kibazo hari ubwo baba bagifite mu muryango, bakaba bafite twa genes two kutumva, ariko ni ibintu biri Congenital (Mariformation) umuntu avukana ni uburyo butandukanye ku buryo bimwe mu bice byo mu gutwi nka Cocrea biba bifite ikibazo, kandi iyo utumva ntushobora kuvuga kuko umuntu atangira kuvuga yigana Ibyo yumvise, uko umwana yabayeho akiri mu nda niyo ntandaro ikomeye iri hejuru ya byose, umwana agirwaho ingaruka nibyo umubyeyi amugaburira akiri mu nda, amakimbirane yo mu rugo ashobora gutuma avukana iki kibazo ndetse n’ibindi bitandukanye kuko umwana iyo ari mu nda aba yumva uko ababyeyi be babanye n’uko bamwitayeho rero ababyeyi nibo baganga ba mbere mu guhanga umwana muzima cyakoze uwavukanye iki kibazo igihe agaragaye kare aravurwa akaba yahabwa utumufasha kumva “Hearing Aids” akabaho nk’abandi ……”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, Es Ndayisaba Emmanuel yibukije ababyeyi ko guheza umwana nk’uyu ari icyaha kuko nawe aba afite uburenganzira, abasaba kubagaragaza.

Ati:”Ubundi ku ikubitiro umubyeyi niwe wa mbere wumva ko umwana atwite afite iki kibazo kuko burya niwe ubana nawe cyane, abaganga nabo hari uburyo twatangiye kubahugura dufatanyije n’ibigo bibishinzwe ku buryo bamenya umwana ufite ubumuga akivuka, iyo bigaragaye akiri muto hari byo bakosora hakiri kare agafashwa akazamuka neza, ababyeyi nibirinde kubihishira igihe bigaragaye ku mwana afashwe kuko kumubika siwo muti ni ukumuhohotera,ni icyaha kuko uba umuvukije uburenganzira bwe”.

Uyu muyobozi yavuze ko ibi birikurushaho gushyirwamo imbaraga kuko hitezwe ko muri Kaminuza ishami ry’ubuvuzi hagiye kongerwamo isomo rijyanye n’abavukana ubu bumuga ku buryo bazajya bafashwa vuba,ku buryo uwize ubuganga wese azagira ubumenyi buhagije ku bana bafite ubumuga.

Umuyobozi w’ikigo Deef People Training Center Nduwayesu Elie yasabye ababyeyi kohereza abana muri iri shuri aho kubahisha mu nzu nk’uko yabisobanuye muri iki kiganiro mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yatanze ubusobanuro bwimbitse ku bumenyi yungukiye mu ishuri rifasha abafite iki kibazo ryo mu gihugu cy’Ubuhinde.

Reba ikiganiro hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger