AmakuruUbukungu

Hatangajwe urutonde rwa kompanyi z’indege zihiga izindi ku Isi ( The Skytrax World Airline Awards 2021)

Ikigo mpuzamahanga gisuzuma imitangire ya Serivizi z’ibigo by’indege kitwa The Skytrax  cyatangaje ibigo cyangwa kompayi z’indege zihiga izindi mu bihembo byiswe The Skytrax World Airline Awards 2021.

Muri ibi bihembo ikigaragara ni  uko ikigo cya Qatar gitwara abagenzi mu ndege Qatar Airline cyongeye kuza ku mwanya wa mbere ku isi ku nshuro ya gatandatu kikurikiranya.

Qatar Airlines yahawe izina rya ‘Oscars of Aviation’, nk’izina ry’ikigo cy’indege cy’ndashyikirwa ku isi kandi kibimazeho imyaka myinshi.

Qatar ni iya mbere ifite indege nziza kandi ikagira n’abakozi bazi guha abagenzi serivisi nziza kurusha ibindi bigo 350 by’indege biri ku isi hose.

Bivugwa ko Qatar itanga serivisi nziza mu ngeri zose kandi ikagira indege nyinshi, ibiribwa by’amoko hafi ya yose aba ku isi kandi ikihuta.

Singapore Airlines iza ku mwanya wa kabiri ku mwanya wa Gatatu hakaza All Nippon Airways yo m’Ubuyapani ,  Mu Burayi Ikigo Air France ni cyo cya mbere, ibindi biza ku mwanya wa mbere ni Ikigo British Airlines.

Muri Afurika ikigo cya mbere ni Ethiopian Airlines.

Qatar Airways yatwaye ibihembo birimo World’s Best Business Class, World’s Best Business Class Seat and the Best Airline in the Middle East.

Singapore Airlines, yabaye iya kabiri yo yatwaye ibihembo birimo World’s Best Cabin Crew, World’s Best First Class, the Best Airline in Asia na World’s Best First Class Seat.

Kuba iki kigo cy’indege cya Qatar gikomeje kwemerwa n’amahanga ko gitanga serivisi nziza kurusha ibindi ku Isi, bitanga icyizere ko na RwandAir ( ifitanye na Qatar Airways imikoranire) izakomeza gukora neza bikagura imikorere yayo.

Muri Nyakanga, 2021 RwandAir yabaye ikigo cy’indege cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyinjiye mu mikoranire Qatar Airways, izafasha cyane abagenda n’indege z’ibyo bigo mu buryo buhoraho hashingiwe ku byiciro bagezemo.

Ibyo bigo bibiri byahuje imbaraga, byemeranya uburyo bwo kurushaho korohereza mu ngendo abanyamuryango ba gahunda za RwandAir Dream Miles na Qatar Airways Privilege Club.

Biteganywa ko serivisi umugenzi yemerewe zijyanye n’icyiciro ariho mu kigo cy’indege kimwe, azayihabwa mu kindi.

Izo serivisi zishobora kubamo ingano y’umuzigo w’inyongera, itike y’ubuntu cyangwa kwicazwa mu gice runaka mu ndege.

Ni kimwe n’abanyamuryango ba Qatar Airways Privilege Club, bashobora kubona ibyo bemerewe mu ngendo bakoze na RwandAir haba imbere muri Afurika cyangwa ingendo ndende nk’izigana i New York muri Amerika n’i London mu Bwongereza.

Ni ubufatanye butangajwe nyuma y’igihe gisaga umwaka hemejwe ko ibigo byombi biri mu biganiro bizatuma Qatar Airways yegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Urutonde rw’uko ibi bigo by’indege ku Isi bikurikirana

  1. Qatar Airways
  2. Singapore Airlines
  3. ANA All Nippon Airways
  4. Emirates
  5. Japan Airlines
  6. Cathay Pacific Airways
  7. EVA Air
  8. Qantas Airways
  9. Hainan Airlines
  10. Air France

RwandAir yaje ku mwanya wa kabiri mu cyiciro cya The World’s Most Improved Airlines 2021

  1. Saudi Arabian Airlines
  2. RwandAir
  3. JetSmart
  4. Vistara
  5. Vueling Airlines
  6. Scoot
  7. Xiamen Airlines
  8. Flynas
  9. Air France
  10. Turkish Airlines

Muri Afurika ho urutonde ruyobowe na sosiyete y’Indege ya Ethiopian Airlines

  1. Ethiopian Airlines
  2. South African Airways
  3. Kenya Airways
  4. Royal Air Maroc
  5. Air Mauritius
  6. Air Seychelles
  7. RwandAir
  8. FlySafair
  9. Egyptair
  10. Fastjet
Qatar Airways yongeye kuba iya mbere ku Isi
Muri Nyakanga, 2021 RwandAir yabaye ikigo cy’indege cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyinjiye mu mikoranire Qatar Airways,

Twitter
WhatsApp
FbMessenger