AmakuruPolitiki

Hashyizweho impinduka ku Masaha y’Akazi mu Rwanda

Inama y’abaminisitiri yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni amabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe.

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).

Ni icyemezo inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko cyafashwe “hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.”

Imyanzuro y’iyi nama ivuga ko ku bakozi, amasaha y’akazi ku munsi ni umunani (8), guhera saa tatu za mu gitondo (9:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm) hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko.

Ikomeza iti “Hagati ya saa mbiri (8:00 am) na saa tatu za mu gitondo (9:00 am), abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.”

Biteganywa ko serivisi z’ingenzi zihabwa abaturage zizakomeza gutangwa mu masaha yose y’umunsi.

Icyakora, uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Mutarama 2023.

Biteganywa kandi ko amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengabihe nshya y’amasomo ku banyeshuri n’amasaha y’akazi ku bakozi azatangwa na Minisiteri zibishinzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger