Haruna Niyonzima yangiwe gukina umukino wa AS Kigali na Proline

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, yemereye abakinnyi batandatu ba AS Kigali kuzakina umukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup ariko batarimo Kapiteni wayo, Haruna Niyonzima.

Aba bakinnyi ni abatarakinnye ijonjora ry’ibanze ry’iri rushanwa AS Kigali yasezereyemo KMC yo muri Tanzania, kubera itinda ry’ibyangombwa bya ITC.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko butazi impamvu Haruna Niyonzima ari we utemerewe gukina umukino iyi kipe igomba guhuriramo na Proline yo muri Uganda, kandi abandi bakinnyi bose bahawe uburenganzira bwo gukina uyu mukino.

Abakinnyi ba AS Kigali bamaze kubona ibya ngombwa bya ITC barimo Ndayishimiye Eric Bakame wavuye muri Leopards yo muri Kenya, abanya-Cameroun batatu; Ekandjoum Essombe Arstide Patrick wavuye muri Union De Douala, Makon Nlogi Thierry wakiniraga Coton Sport Football Club de Garoua nacFosso Fabrice Raymond wari muri UMS De Loum ndetse n’umunya Gabon umwe; Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport y’iwabo.

Fiston Nkinzingabo iyi kipe y’Abanyamujyi yakuye muri APR FC na we yemerewe gukina umukino wa Proline.

Umukino ubanza wa AS Kigali na Proline uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali ku wa 14 Z’uku kwezi, mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kampala ku wa 27 Nzeri.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger