AmakuruImyidagaduro

Harmonize yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi w’icyamamare Harmonize ukomoka muri Tanzania yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku ncuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhanzi Kandi uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi ku mugabane wa Afurika, yifatanyije by’umwihariko n’Abaturarwanda aho yabasabye gukomera Kandi ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ni mu gihe kuwa Gatanu tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka kuncuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24(Story), yakoresheje amagambo 3; “Remember – Unite – Renew” maze munsi yayo akomeza asaba Abanyarwanda gukomera.

Ati “Ntibizongera kubaho, mukomere. #Kwibuka29”

Uretse ibi, uyu muhanzi kandi yafashe ifoto yamurangaga kuri Instagram (profile picture) ayisimbuza ibendera ry’u Rwanda.

Kugeza ubu Abanyarwanda bose n’inshuti zabo bakomeje kwifatanya n’imiryango yaburiye ababo muri ubu bwicanyi barushaho kubahumuriza no kubagarurira icyizere cyo kubaho himakazwa icyatuma ubumwe bw’Abanyarwanda bushinga imizi.

Mu gihe mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, insanganyamatsiko ni “Twibuke Twiyubaka”.

Muri Mutarama uyu mwaka uyu muhanzi yari mu Rwanda aho yavuze ko nyuma ya Tanzania no mu Rwanda ari iwabo. Yakoranye indirimbo na Bruce Melodie yitwa “Totally Crazy”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger