AmakuruImyidagaduro

Harmonize yahishyuye urwo akunda Sarah mu ndirimbo ye nshya( Yirebe)

Umuhanzi Harmonize ukunzwe na benshi muri Tanzania, yahishyuye urwo akunda umukunzi we Sarah ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani mu ndirimbo ye nshyayise my Boo.

Iyi ndirimbo Harmonize yayifatanyije na Q Chilla, akaba yarafashe umwanya akavuga urwo akunda Sarah yihebeye.

Muri iyi ndirimbo Harmonize atangira agira ati“Imana iguha icyo ukeneye, ntabwo iguha icyo ushaka. Ni yo mpamvu natuje; waranyihanganiye mu gihe ntari mbikwiriye. Ndabizi hari abavuga ko utambereye, gusa bari kwiruhiriza ubusa. Bamwe bavuga ko uberanye n’Umumasayi cyangwa Umwarabu, ariko njye ndagukunda n’ubwo ntakumva. Iminsi irahita ntuhangayike mukunzi wanjye.”

Akomeza avuga ati“Waranyiyegereje mu gihe nta kintu nari mfite, ndabizi ko hari abavuga ko tutaberanye abandi bakavuga ko uberanye n’Umumasayi. Abandi bakerura ko ukundana n’Umwarabu. Ntibashaka kumbonana na we ariko ni wowe wenyine nkunda. Sinzigera numva cyangwa ngo nite ku byo bavuga, ntugire ikibazo mukunzi wanjye.”

Iyi ndirimbo ‘My Boo’ Harmonize yasubiyemo afatanyije na Q Chilla imaze gukundwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube kuko imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000) mu gihe kitarenze iminzi itanu ishyizwe hanze.

Harmonize yavuze urwo akunda umukunzi we Sarah

Twitter
WhatsApp
FbMessenger