AmakuruImyidagaduro

Harmonize yagaragaje uburyo yahungabanyijwe no gutandukana na Kadjara

Umuhanzi ukomeye mu muziki wo muri Afurika y’Uburasirazuba Harmonize ubu uzwi cyane nka Konde Boy kuva yatandukana na Diamond Platbumz,yagaragaje uburyo gutandukana n’uwari umukunzi we Kadjara byamuhungabanyije.

Nyuma y’uko atandukanye na Kadjala umuhanzi w’umunya Tanzania ukunzwe na benshi wamenyekanye nka Harmonize yatangaje ko atiteguye kujya mu rukundo kuko azi neza ko iyo ari mu rukundo agenda wese.

Harmonize yagaragaje ko nta nyota afite yo gushaka umukunzi nyuma yo gutandukana na Frida Kajala.

Abinyujije mu butumwa yasyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24, Harmonize yavuze ko yujuje ibisabwa byose bigize umugabo ariko atiteguye kongera kujya mu rukundo.

Mu magambo ye Harmonize yagize ati: ”Abakobwa benshi beza bakomeje gutuma ntajya mu rukundo na none kuko bazi neza ko mfite umutima woroshye kandi iyo ntanze nitanga wese kandi naba inshuti, umugabo, umukozi n’umubyeyi mwiza.”

Yongeraho ati: ”Ariko ndabashimira ku bw’urukundo bakomeje kunyereka ariko murabizi umutima wanjye urakonje, gusa nizera ko atari uku bizakomeza.”

Ni amagambo byumvikana ko yayabwiraga abakobwa baba bifuza ko yababera umukunzi kuko yumvikana anabashimira nubwo ibyo bifuza we adashoboye kubibaha.

Harmonize atangaje ibi nyuma y’igihe gito yeruye ko yatandukanye na Frida Kadjala wahoze ari umukunzi we ndetse akaba yari yaranamwambitse impeta bombi bahamya ko biteguye kubana akaramata.

Nyuma y’uko aba bombi batandukanye Harmonize ukubutse mu Rwanda mu minsi mike ishize yagiye avugwa mu rukundo n’abandi bakobwa barimo n’umunyarwandakazi bagaragaye bagiye kurira ubuzima ku mucanga ariko nyuma bakaza kuvuga ko nta mubano wihariye uri hagati yabo.

Iyi nkuru kandi yaje kugarukwaho cyane ubwo uyu muhanzi yumvikanaga ubwo yari mu Rwanda avuga ko ashaka gushyingirawa n’Umunyarwandakazi ariko kugeza ubu ntawe aratangaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger