AmakuruImyidagaduro

Harmonize ari mu rukundo n’umukobwa wigeze kuvugwaho gukundana na Nizzo Kaboss

Umukobwa witwa Munezero Rosine benshi bazi nka Dabijou wigeze kuvugwa mu rukundo na Nizzo Kaboss wahoze mu itsinda rya Urban Boys, ubu biravugwa ko ari we ucuditse n’icyamamare muri muzika ya Tanzaniya Harmonize.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 nibwo Kajala yatandukanye na Harmonize.

Ku wa 16 Ukuboza 2022 Dabijou yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto ari kurya ubuzima ku mucanga wo muri Tanzania, aho byaje kumenyekana ko yari kumwe na Harmonize.

Nyuma yo kubona aya mafoto hari amashusho yagiye hanze agaragaza ko uyu mukobwa yari ari gusangira ubuzima n’uyu muhanzi bamaze iminsi bacuditse.

Amakuru yizewe ahamya ko kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2022, Harmonize amaze gutandukana na Kajala yahise yifatira uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi bari bamaze igihe babanye neza.

Ukurikiye utu turango ukagereranya n’amafoto yabanje uhita ubona ko Harmonize ari we wari kumwe na Dabijou

Aya makuru kandi ahuriranye n’uko Harmonize ubwe bwite, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko hari umukobwa uri kumukurura ku buryo mu minsi mike ashobora kwisanga mu rukundo.

Ubu butumwa yabukurikije amafoto y’imodoka eshatu, agaragaza ko yiteguye guha uyu mukobwa mushya yihebeye.

Dabijou uri kuvugwa mu rukundo na Harmonize mu 2017 yigeze kumvikana mu nkuru z’urukundo rwe na Nizzo Kaboss ndetse hashyirwa hanze amashusho bari gusomana.

Uyu mukobwa ukurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bakururwa cyane n’uko ateye, aherutse kuvugisha ukuri ahamya ko atari ko yavutse ahubwo yaje kwibagisha ngo abe ateye neza.

Dabijou ni we wasohoye amafoto ye ari kurira ubuzima ku mucanga wo muri Tanzania

Harmonize ku mucanga mu minsi ishize ari gusangira n’umukunzi we mushya

Harmonize ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Tanzania
Twitter
WhatsApp
FbMessenger