Umuziki

Harmoniz, Safi na Marina bagiye gutaramira i Kigali n’i Musanze

Harmoniz umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo nyinshi yagiye akorera mu nzu itunganya umuziki ya Diamond, agiye kuza mu Rwanda mu bitaramo bizabera i Musanze ndetse n’ Ikigali.

Ibi ni ibitaramo byo kugirango hamurikwe ku mugaragaro inzu itunganya umuziki ya The Mane, iyi nzu ikoreramo abahanzi babiri Safi Madiba na Marina.

Bad Rama washinze akanayobora The Mane, yatangaje  ko ibintu byose biri kurangira kugira ngo uyu munya-Tanzaniya aze i Kigali. Ibi bitaramo kandi bizagaragaramo abahanzi b’abanyarwanda barimo Safi Madiba na Marina n’ubusanzwe babarizwa muri The Mane kimwe n’abandi bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda ngo bazamenyekana uko iminsi igenda yicuma.

Agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Yagize ati”Amasezerano twamaze kuyasinya Harmoniz twamaze kuvugana yiteguye kuza mu Rwanda ubu turi gutunganya naho tuzakorera twishyura ibyumba igitaramo kizaberamo ariko indi myiteguro yose iri kugana ku musozo.”

Nubwo ibijyanye naho ibi bitaramo bizabera hataramenyekana  kuko ikizwi gusa aruko  bizabera mu mujyi wa Kigali n’i Musanze, bitenganyijwe ko bigenze neza uko babyifuza , byazaba tariki ya 24 Werurwe 2018 i Kigali na 25 werurwe 2018 i Musanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger