AmakuruImyidagaduro

Harabura iminsi mike ngo hamenyekane umuhanzi uzegukana PGGSS8, dore icyo buri muhanzi atangaza

Tariki ya 14 Nyakanga 2018 ni umunsi uzasekera bamwe mu bahanzi icumi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko abandi ukababera umunsi mubi kuko nibwo iri rushanwa rizasozwa hagahembwa umuhanzi wabaye uwa mbere n’uwatowe n’abafana cyane.

Aba bahanzi icumi bose bamaze igihe bakora ibitaramo bizenguruka igihugu ariko ku rundi ruhande banahembwa buri kwezi miliyoni y’amafaranga y’ u Rwanda.

Kuwa 14 Werurwe 2018 ni bwo hatangajwe amazina y’abahanzi icumi bahatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani bagizwe na  Jay C, Khalfan, Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Uncle Austin, Just Family, Active, Queen Cha ndetse na Young Grace.

Aba bahanzi bose bahuriza ku kuba buri umwe avuga ko ashaka igikombe ndetse akaniha ijanisha riri hejuru ryo gutwara igikombe mu gitaramo kizabera i Gikondo muri parikingi y’ahabera imurikagurisha.

Mu gihe rero iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya munani kandi abahanzi bose bakaba bahanze amaso Aimable, Tonzi na Lion Manzi bagize akanama nkemurampaka ngo bazabakiranure iyumvire ibyo buri muhanzi atangaza.

Bruce Melody ati:” Abantu banjye barankunda, baranshigikira kuva ku munsi wa mbere bazanageza ku munsi wa nyuma w’irushanwa, igikombe ni icyanjye.”

Christopher ati:” Turi mu nzira nziza igana ku gikombe, mpanganye n’abahanzi 9 bose ntabwo ngomba kwirara. Ku ijana mfite 80 makumyabiri gasigaye abahanzi banjye bose bazakagabane.”

Jay C ati:”Injyana ya Hip Hop ndi mu bantu bayiyoboye mu Rwanda, ndi umuhanganyi mwiza, ntabwo nahariye abantu igikombe ndi mu bantu bagihanganiye gusa ariko niyo ntagitwara nzitwara neza

Khalfan ati:”Ni njye mwami wa Hip Hop mu Rwanda, nabikora natwara igikombe.”

Mico The Best ati:”Nishimiye ko nagize amahirwe yo kujya muri Guma Guma, umunsi nyirizina w’i Kigali nzaririmba neza bizaba ari byiza.”

Queen Cha ati:”Ntabwo ndi kurwanira umwanya mwiza ndigushaka igikombe.”

Young Grace ati:” Abafana banjye ndabasaba baze bamfashe gutwara igikombe, miliyoni 15 ni nyinshi sinashobora kuziterura njyenyine, (nizo ukeneye zonyine?) oya byose ndabikeneye kuko hose nakoze neza, ndiha amahirwe 100% yo gutwara igikombe.”

Nubwo bose biha igikombe hari abashizemo imbaraga kurusha abandi bashaka abafana

gihembo gitangwa n’abagize akanama nkemurampaka cyo gisa n’icyamaze kugaragaza aho gihengamiye cyane ko magingo aya benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika basanga kiri mu biganza bya Bruce Melody na Christopher.

Hari amakuru avuga ko Bruce Melody ari we watangiye ashaka kwegukana ibikombe byose ndetse akora iyo bwabaga ngo arebe ko we n’abagize ikipe imufasha babona amajwi ahagije ngo abashe kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ariko kandi banongereho miliyoni cumi n’eshanu z’umuhanzi uzaba watowe n’abaturage cyane.

Bruce Melody yaje gutungurwa bikomeye no kumenya ko Young Grace n’abari kumufasha nabo ubwabo bahagurukiye izi miliyoni z’uwatowe cyane n’abaturage. Uyu mukobwa yateye ubwoba bwinshi bagenzi be bahatana muri iri rushanwa kuko kuva bamumenya atari kenshi yigeze atsindwa na cyane ko mbere yakunze guhatana n’ibikomerezwa muri muziki.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger