AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hanzuwe ko wa mukino wa nyuma wa CAF Champions league waranzwe n’imvururu usubirwamo

Mu nama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru hano muri Afurika CAF, hanzuwe ko umukino wa nyuma wa CAF Champions league wari wahuje Esperance de Tunis yo muri Tunisia na Wyadad Casablanca yo muri Maroc usubirwamo nyuma yo kutarangira kubera imvururu.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wo kwishyura wabereye i Rades mu gihugu cya Tunisia. Ni nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Rabat muri Maroc ukarangira aguye miswi igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino wabereye muri Tunisia ntiwigeze urangira, kubera ko Wyadad Casablanca yivanye mu kibuga nyuma yo kwangirwa igitego. Ni igitego cyari kimaze gutsindwa na  Walid El Karti ku munota wa 58 w’umukino,  kishyura icyo Mohamed Belaili yari yatsindiye Esperance de Tunis ku munota wa 41.

Iyi kipe yo muri Maroc yasabye Umunya-Gambia Bakary Papa Gassama wari wasifuye uyu mukino kwiyambaza ikoranabuhanga rya VAR, birangira undi abyanze. Nyuma byaje kugaragara ko iri koranabuhanga ritari rigikora kuko ryari ryagize ikibazo.

Wyada Casablanca yivanye mu kibuga ku munota wa 62 w’umukino. Byabaye ngombwa ko na Perezida wa CAF Ahamad Ahamad yinginga iyi kipe yo muri Maroc ngo irangize uyu mukino, birangira imwimye amatwi.

Nyuma yo gutegereza amasaha hafi abiri, hafashwe umwanzuro wo guha Esperance de Tunis igikombe.

Nyuma y’ibyabereye i Rades, ubuyobozi bwa CAF bwahise butegura inama y’ikitaraganya mu rwego rwo gushakira umuti ibyabaye. Ni nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ryari ryagaragaje ko rishyigikiye icyemezo Wyada Casablanca yari yafashe.

Muri iyi nama yabereye i Paris mu Bufaransa, hanzuwe ko uyu mukino ugomba gusubirwamo nyuma y’ubwiganze busesuye bw’amatora agize komite nyobozi ya CAF.

Ibi bisobanuye ko igikombe Esperance de Tunis yari yahawe igomba kucyamburwa.

Ntiharamenyekana aho umukino wa Esperance de Tunis uzabera, gusa uzabera mu kindi gihugu kitari Maroc cyangwa Tunisia. Amakuru avuga ko uyu mukino ushobora kuzabera i Johanesburg mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger