Imyidagaduro

Hamenyekanye igihe ubukwe bw’umunyamakuru Uwimana Clarisse buzaberaho

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuruby’uko umunyamakurukazi w’imikino kuri B&B FM- Umwezi, Uwimana Clarisse yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we, Festus Jean Bertrand Kwizera.

Kuri iyi ncuro, aba bombi batanze integuza y’ubukwe bwabo buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022.

Ibirori byo kumwambika impeta byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022 kuri Kigali Convention Center.Uwimana yagize ati “Navuze Yego.”

Kuri ubu, bombi bemeje ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022.

Uwimana Clarisse amenyerewe cyane mu kiganiro B-Wire kigaruka ku makuru y’ibyamamare kuri B&B FM- Umwezi ndetse na Sports Plateau.

Uwimana yakoreye ibitangazamakuru birimo City Radio, Contact FM,Inkoramutima na Flash FM.

Uwimana yagiye avugwa mu rukundo n’abantu benshi barimo abanyamakuru bagenzi be ndetse n’abakinnyi b’umupira w’amaguru gusa ntiyigeze atangaza ku mugaragaro umukunzi we kugeza ubu ubwo yambikwaga impeta na Bertrand.

Inkuru yabanje

Umunyamakurukazi ukunzwe mu mikino kuri B&B FM Umwezi yambitswe impeta(Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger