AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Hamenyekanye igihe amanota y’abarangije amashuri yisumbuye azatangarizwa

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye gushyira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, abize mu nderabarezi n’abarangije icyiciro cya gatanu cy’imyuga n’ubumenyingiro.

Amakuru yatanzwe na Mineduc avuga ko aya manota azajya hanze ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Amanota agiye kujya hanze ni ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 bagera ku 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.

Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye kujya hanze akurikira ay’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza n’ay’abo mu mashuri banze yatangajwe mu Ukwakira 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger