AmakuruImyidagaduro

Hamenyekanye abahanzi bazafatanya na Joeboy mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2020, tariki ya 28 abakunzi b’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bategereje igitaramo bazataramirwamo n’umusore wo mu gihugu cya Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy ukunzwe na benshi muri iyi minsi.

Nyuma ya Joeboy wamaze wemejwe ku ikubitiro nk’umuhanzi mukuru mur iki gitaramo, hamaze gutangazwa abahanzi b’Abanyarwanda bazafatanya nawe.

Muri iki gitaramo hazataramira Davis D ugezweho muri iyi minsi kubera indirimbo ye “Dede” ndetse na Niyo Bosco wagaragaje ko afite impano y’umuziki ariko afite ubumuga bwo kutabona.

Kuri ubu Niyo Bosco agezweho mu ndirimbo ye ya mbere yasohoye mu minsi ishize akayita “Ubigenza ute?”

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Gashyantare 2020. Joeboy yatowe n’abakurikira urubuga rwa Twitter rw’abakunzi ba Kigali Jazz Junction ku majwi 66.2% atsinze abarimo Innos B wo muri RDC wakoranye indirimbo na Diamond Platinumz ndetse n’Umunya-Kenya Stella Mwangi.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatuma rye rigera ku rwego ariho ubu.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Ed-Sheeran, yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s “Banku” Music.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria.

Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Joeboy agiye kuza mu Rwanda abisikana n’Umuraperi Jidenna Theodore Mobisson[Jidenna] nawe wo muri Nigeria uheruka gutaramira mu Rwanda tariki 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Joeboy ni umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria
Umuhanzi Davis D azafatanya nawe
Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda Niyo Bosco
Twitter
WhatsApp
FbMessenger