Hakizimana Muhadjiri yongeye kugarukira ku marembo yinjira muri Rayon Sports yerekeza ahandi

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wifuzwa n’amakipe menshi mu Rwanda arimo Rayon Sports yahabwaga amahirwe kurusha ayandi yerekeje muri Alkholood Club yo muri Saudi Arabia mu gihe cy’umwaka umwe.

Rutahizamu Muhadjiri wari ushoje amasezerano mu ikipe y’igipolisi cy’igihugu yashoboraga kwerekeza muri Rayon Sports yamwifuje cyane no mu myaka yatambutse, nabwo byarangiye ayibenze asubira mu Barabu.



Alkholood Club ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, yamaze gutangaza ko uyu mukinnyi yamaze gusinyisira iyi kipe.

Hakizimana Muhadjiri nawe yari yiteguye gusinyira Rayon ndetse mbere yo kujya mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Mozambique na Senegal bari bavuganye ariko ntibahuza ku kuba iyi kipe yashakaga kumuha igice ariko we ashaka amafaranga yose.

Ntabwo ari ubwa mbere Muhadjiri abenze Rayon Sports ahanini bapfa amafaranga kuko ubwo yari avuye muri Emirates Club mbere yo gusinyira AS Kigali yari yavuganye n’iyi kipe inizeza abakubzi bayo ko azayikinira ariko ntibahuza, asoje amasezerano muri AS Kigali mbere yo kujya muri Police FC nabwo Rayon Sports ni yo yamugezeho mbere ariko nabwo ntibumvikana.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles, Kiyovu Sports, Mukura VS, APR FC, AS Kigali na Police FC.

Muhadjiri yerekeje muri Alkholood Club yo muri Saudi Arabia mu gihe cy’umwaka umwe.

Comments

comments