Amakuru ashushyePolitiki

Hagiye kuza Filime izagaragaramo Perezida Donald Trump ari Cartoon

Hakozwe filime y’uruhererekane  ya cartoon ivuga kuri Trump n’umuryango we  ndetse n’ibindi byose bimwerekeyeho  akomeje gukora.

Iyi filime y’uruhererekane  buri gace kamara iminota 30 , yatunganijwe na Stephen Colbert [will].  ni filime  ivuga byinshi kuri uyu mugabo ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba.

Iyi Filime ifite uduce 10 ikazajya inyura ku muyoboro w’amateleviziyo muri Amerika uzwi nka Cable Network hifashishijwe The Late night cya Colbert uri inyuma y’ikorwa ryayo ryose kugeza igeze ku musozo. benshi bakomeje kuvuga ko ibi ar’ubushotoranyi no kwerekana ko abenshi mu banyamerika badashyigkiye Perezida Donald Trump.

Iyi filime ya Cartoon izagaragaza ubwiyemezi no kwishongora bya Donald Trump , umuryango we, abamushyigikiye muri politiki ye, imiryango imwe n’imwe iba iri  mu ntugu z’ibikorwa bye ndetse n’undi wese waba afite aho ahuriye n’uyu mugabo ukomeje kwibasirwa kuva yaba Perezida wa Amerika.

Izaba igaragaza mu byukuri impamvu hari abamushyigikiye abo bise ‘Trumpians’ ndetse na byinshi bisa nk’ibihishwe mu buyobozi bwe.

Colbert will wakoze iyi filime yagize ati “Ndabizi ko  hari benshi bifuza gukora ibi gusa ntibibakundire twe rero tugiye kubishyira hanze, ntewe ishema n’uko ishusho ya Perezida  Trump yatumiye abantu bacu bashinzwe gukora filime zivuga ku mateka[documentarist] mu Isi ye yihariye. mfite tumwe mu duce twiyi filime ndetse ndaza gutangira kudusakaza.”

Ntabwo bizaba ar’inshuro ya mbere hakozwe ikiganiro cyangwa filime Perezida Trump agaragara nka Cartoon kuko no munsi yashize Colbert will hariyo yakoze avuga ku matora yari yise ‘imbona nkubone amatora mu ijoro ryihariye [live Election Night special]’ .

Iyi Filime ya Cartoon ivuga kuri Trump izaba imeze nk’ikiganiro kuko hari aho azagaragara ameze nkuri kuganira n’umunyamakuru gusa nanone inyuzamo ikavuga byinshi kuri we.

Stephen Colbert will bring an animated series about Donald Trump to Showtime this fall. (Showtime)
Filime ya Cartoon ivuga kuri Trump irajya hanze vuba aha

Colbert watunganije iyi filime ya Cartoon izaba ivuga kuri Trump ni umwe mu banyamakuru bakomeye muri Amerika, azwiho gukora ibiganiro bijyanye na politiki aho akunda kugaragara anenga ibitagenda neza muri Guverinoma. Perezida Trump  si ubwa mbere yibasiwe kuko na Snoop Dogg aherutse kumwibasira mu ndirimbo akagaragaza igishushanyo mu ndirimbo ari kukirasa , ibintu byarakaje Trump akandika kuri twitter avuga ko uyu mugabo ashobora guhura n’ibibazo atazi gusa byaje kurangira ntacyo amukozeho.

Colbert ubusanzwe yitwa Stephen Tyrone Colbert , afite imyaka 54 ni umunyarwenya wabigize umwuga ndetse akaba yarize ibijyanye no gukina filime n’ibindi byerekeranye nazo . afite abana batatu yabyaranye na Evelyn MccGee-Colbert.

Image result for colbert
Colbert ubusanzwe akora ikiganiro yise Late show ari nacyo kizajya gicamo iyi filime
Twitter
WhatsApp
FbMessenger