Amakuru ashushyeIyobokamana

Hadutse imirwano ikomeye mu rusengero rwashinzwe n’umunyarwanda-VIDEO

Kuri iki cyumweru tariki 15 Nyakanga, mu itorero ryitwa Pentecost Church International of Mozambique ryashinzwe n’umunyarwanda witwa Zabuloni habereye imirwano ikomeye yatewe no kutumvikana ku muntu ugomba kuyobora iri torero mu gihe Zabuloni warishinze agiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko ashaje.

Uyu munyarwanda yashinze iri torero muri Mozambique biramuhira riza no kugira abayoboke benshi cyane  ariko biza kuba ngombwa ko Pasiteri Zabuloni ajya mu kiruhuko cy’iza bukuru. Zabuloni yashyizeho uwitwa Joram na we wari uvuye mu Rwanda ngo abe ariwe uba uriyoboye.

Hashize iminsi, Zabuloni yashatse kwimika umuhungu we wataye umugore muri Mozambique akajya muri Amerika gushakirayo undi. Ibi byakuruye impaka mu bakirisito kuko batashakaga ko umuhungu wa Pasiteri Zabuloni yahabwa kuyobora itorero kandi bamufata nk’umupagani wataye umugore we akajya gushakira undi mugore muri Amerika.

Ibi byatumye mu itorero haduka  impaka za ngo turwane, ricikamo ibice, bamwe bashyigikira ko Pasiteri Zabuloni yimika umuhungu we abandi babyamaganira kure . Iyi rero ni yo yabaye intandaro y’imvururu n’imirwano ikomeye.

Amakuru aturuka muri Mozambique avuga ko n’ubusanzwe iri torero ryari ryarahagaritswe na Leta, Kuri iki cyumweru ubwo bakozanyagaho bari bongeye gufungurirwa urusengero.

Iri torero ryashinzwe  na Zabuloni  w’umunyarwanda we n’umuryango we baje guhungira muri Congo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 2018, nyuma bagiye kuba muri Mozambique ashingayo iri torero ryitwa Pentecost Church International of Mozambique.

https://www.youtube.com/watch?time_continue=6&v=L9uom8mCRmM

Twitter
WhatsApp
FbMessenger