Habaye impinduka kubashaka kwitabira Igitaramo cya Mani Martin

Kuruyu wagatandatu tariki ya 4 ugushyingo gahunda ya Mani Martin yo gukora ibitaramo byo kumurika   album ye yise”Afro” irakomereza mu mujyi wa Kigali, hakaba habaye impinduka kubijyanye no kugura amatike mu buryo yari yasabwe nabafana.

Igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Selena  Hotel, icyahindutse nuburyo bwo kugura amatike.

Abakunzi ba Mani Martin ndetse nabandi bashakaga kuzitabira iki gitaramo bakimeje kugenda basaba Mani Martin ko  bakoroherezwa mu buryo bwo kugura amatike ,bakayagura bakoresheje murandasi( internet) ndetse uyu musore arabemerera anatangaza ko bashobora kugura amatike bifashishije internet.

Bisa nibihindutse gato kuberako  kugura amatike hakoreshejwe internet ntibigikunze kubera impamvu  Mani Martin avugako zitamuturutseho.

Gahunda yo kugura amatike iteye gutya 

Amatike azagurishirizwa ku muryango guhera sa yine za mugitondo (10:00 AM) hanyuma igitaramo gitangire sa moya (10:00 PM),  imiryango izaba ifunguye guhera sa kumi n’ebyiri . Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 5 ahasanzwe n’amafaranga ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro.

Comments

comments