AmakuruAmakuru ashushye

Haba hari ibihano biteganyirijwe gitifu washize akagari muri guma mu rugo? Ministri Gatabazi yagize icyo abivugaho.

Ku wa 03 Kanama 2021 nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave, rishyira muri Guma mu Rugo Akagari ka Gatare kuva tariki ya 04 kugeza ku ya 14 Kanama.

Iri tangazo risobanura ko iyi Guma mu Rugo yatewe n’ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera, cyane cyane muri aka kagari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, we yavuze ko kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare muri Nyamagabe yarashyize kamwe mu tugari tuwugize muri Guma mu Rugo nta gikuba cyacitse ku buryo yabihanirwa, gusa avuga ko akwiye kugirwa inama.

Iyi inkuru yatunguye benshi banayitangaho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bavuga ko uyu muyobozi yarengereye, abandi bamushima gufata icyemezo agamije kurinda abaturage ayobora.
Mu gihe gito iryo tangazo rishizwe ahagaragara ndetse abantu benshi batangiye kuryibazaho, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahise butesha agaciro iryo itangazo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, buvuga ko “nta bubasha afite” bwo gushyiraho Guma mu Rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, aganira na KT Radio yavuze ko ibyo Gitifu Ndagijimana yakoze ari “ugushyanuka no gushyomoka”, kuko mbere yo gushyira kariya kagari muri Guma mu Rugo yagombaga kugisha inama inzego zimukuriye.

Ibi uyu muyobozi w’akarere yatangaje bitandukanye n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, aganira n’abanyamakuru we yavuze ko nta gikuba cyacitse kubera ibyo uriya muyobozi yakoze.

Ati: “Umuyobozi akurikije ibibazo biri aho ayobora agomba gufata inshingano. Kuri we yabonye ko ibyiza ari ugushyira Akagari muri Guma mu rugo, kubera ko afite imibare n’uburambe bwaho kandi bimuteye impungenge. Ubundi birashoboka ko ahantu abayobozi batuye, bayobora, gushyiraho ibyemezo biba byafashwe n’Inama y’ Abaminisitiri nk’isuku, umuganda, kandagira ukarabe, guhana intera bishoboka ariko gushyira agace muri Guma mu Rugo biri ku rundi rwego.”

Yakomeje agira ati “Icyiza ni uko bitashyizwe mu bikorwa, umuyobozi aba akeneye inama, nta gikuba cyacitse ku buryo twavuga ko yafatirwa ibihano, iyo akoze ikintu kitari cyaganirwaho’’.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Indi nkuru wasoma ijyanye n’ibi

https://teradignews.rw/nyamagabe-gitifu-yafashe-icyemezo-cyo-gushyiraho-guma-mu-rugo-akarere-kabyivangamo/

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger