AmakuruPolitiki

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku bayobozi baBlocka ababaka amakuru

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, yavuze ko gutanga amakuru ku muntu uyagusabye ari itegeko Kandi ko bikwiye kubahirizwa na buri wese mu gihe amakuru akenewe ntaho ahuriye no kumena ibanga.

Byakomojweho, mu gihe bamwe mu bayobozi bivugwa ko basa naho bamaze kugira umuco wo kudasubiza abababaza, habe kugaragaza ko bidashoboka cyangwa se izindi mpamvu runaka zituma batavuga.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ikorera kuri murandasi yitwa Umwenegihugu, Aho yabajijwe ikibazo ku bayobozi bamwe na bamwe umunyamakuru ahamagara abakeneyeho amakuru kandi afitiye rubanda akamaro, aho kugira ngo bayamuhe bagahitamo kuzajya banga kumufata bikanageza naho bamublocka.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, yagaragaje ko uyu muco atariwo,ahamya ko nta rwitwazo rwagakwiye kubaho ngo rutume umuntu yimana icyo yakagombye gutanga kandi kiri no mu nshingano ze.

Yagize ati:” Niba uzi ko icyo kintu kiriho, ntabwo ari cyo,niba umunyamakuru yubahirije ibimugenga cyangwa se amabwiriza n’amategeko y’abanyamakuru kugira ngo abaze ibibazo rimwe na rimwe wenda akanabanza kubyohereza ati'”Ndabaza ibi n’ibi” ni ngombwa ko amakuru atangwa kuko iyo hadatanzwe amakuru, niho impuha zitangirira, niho buri wese atangirira kuvuga uko abyumva, njya mbona rimwe abanyamakuru bashyizeho ngo twamwoherereje sms, WhatsApp rimwe Kabiri,Gatatu,aho bigeze tugiye kuvuga kandi ntekereza ko ariko itegeko ribiteganya”.

Yakomeje avuga ko ibyiza byo gutanga amakuru ari byo byinshi kurusha guhitano kuyimana no kublocka uyagusabye.

Yagize ati’:”Nibyiza rero ko amakuru atangwa, hari n’igihe bajya babaza bamwe nabo bakayatubaza, ni ibintu navuga byaje byihuse,ni ibintu bishya tutari dusanzwe tumenyereye,kuko nanjye iyo mbajijwe ndasubiza,cyakoze amakuru y’ibanga, amakuru atagomba kujya hanze kuyimana byo birumvikana ariko nabyo ubwira ukubajije uti”ibi ntabwo bigomba kujya hanze”.

Alain Mukurarinda yagaragaje ko imyitwarire nk’iyi idakwiye kuranga umuyobozi wo mu Rwanda,mu gihe na Guverinoma ubwayo yagize bimwe ikora kugira ngo abaturage bamenye ikijyambere mu buryo bworoshye.

Ati’:”Kuvuga ngo umuyobozi arakublotse,wamubajije yanze no kukubwira ngo ibi ntibivugwa cyangwa se ibi nzabikubwira ejo,wenda ngo unamenye ko yabibonye ntabwo aribyo sibyo have na mba,niba na Guverinoma ubwayo igera aho ivuga it”Kadushyireho umuvugizi” ni ukugira ngo tuvuge,dusobanure ibikorwa byayo,dusobanure gahunda zayo uko zishyirwa mu bikorwa,niba hari n’ikitagenze neza abaturage n’abanyamakuru badufashe kutubwira ikigomba gukosorwa nublocka rero gukosorwa no kuvanamo akatagenda neza ntibizashoboka ntabwo mbona impamvu agomba kwimana amakuru”.

Alain Mukurarinda yakomeje asaba abayobozi gukora neza mu gihe cyabo,bakamenya guhakana mu gihe kidakwiye no gukora neza ibyubahirije amategeko aho kwihinza inshingano wakagombye gutunganya.

Inyandiko igaragara mu igazeti ya Leta No41 Zo kuwa 09/10/2017,mu mutwe wayo wa Kabiri,by’umwihariko mu ngingo yayo ya 3, hagaragazwamo neza inshingano zo gutanga amakuru n’uko atangwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger