AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Guma mu rugo: Perezida Kagame yavuze uko bizagenda nyuma ya tariki 30

Perezida Paul Kagame yavuze ko harimo gukusanywa amakuru azashingirwaho mu gufata icyemezo kizagenderwaho nyuma ya tariki 30, harebwa niba abaturarwanda bagomba kuguma mu rugo cyangwa niba icyo cyemezo kizoroshywa, mu buryo ariko budahungabanya intambwe imaze guterwa.

Ku wa 21 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus, imipaka ifungwa, abantu bose badatanga serivisi z’ibanze bakaguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Ni icyemezo cyaje kongerwaho iminsi 15 izarangira ku wa Kane tariki 30.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko ubwo icyemezo cyo kuguma mu rugo cyafatwaga, inama y’abaminisitiri yicaye ikareba intambwe yatewe n’ibindi bikeneye gukorwa, igasanga igihe cyo kuguma mu rugo gikeneye kongerwa.

Yavuze ko mbere yo gufata icyemezo cya nyuma ya tariki 30 Mata nabwo inama y’abaminisitiri izicara ikareba intambwe imaze guterwa, hashingiwe ku makuru arimo gukusanywa na Minisiteri y’Ubuzima mu duce twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ku miterere y’icyorezo mu gihugu.

Yakomeje ati “Nubwo tuvuga ku ntambwe ikurikira, ntabwo bivuze ko ku wa Kane ibintu byose bizoroshywa ngo dusubire nk’uko byari bimeze mbere, ni ugutera intambwe ubanje kureba ku buryo dukeneye kwitonda kugira ngo intambwe twateye idahungabaywa, ariko nanone mu buryo bwo korohereza bantu bakomeje kuguma mu ngo, ni uguhuza ibyo byombi, harebwa uburyo ukomereza ku ntambwe wari umaze gutera ntiwemere ko virus ihindukira.”

Yavuze ko icyemezo kizafatwa kizaba gihuza amahitamo igihugu gishaka gukora n’uburemere bw’ikibazo.

Yakomeje ati “Turaza kongera dusuzume tuvuge ngo ariko duhereye ku bushakashatsi buriho, amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu, ari mu giturage, ari mu mujyi byifashe bite, twarekura iki kugira ngo ubuzima bwongere buse n’ubugana uko busanzwe, ibyo twaba turetse ni ibihe bishobora gutera ikibazo.”

“Ibyo nabyo nanone dufite indi nama ya Guverinoma muri iki cyumweru izabisuzuma, bihereye kuri iyo mibare, bihereye kuri ubwo bushakashatsi, duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza [gufungwa], n’uburyo bufungurwa n’uburyo bw’intambwe twagenda dutera, turekura buhoro kugira ngo ubuzima bugane [uko bwahoze], byose tuzagenda tubirebera mu buryo tutasubira inyuma ngo icyorezo cyongere gutera ibibazo nk’ibyo.”

Ubwo igihe cyo kuguma mu rugo cyongerwagaho iminsi 15, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gupima icyorezo cya Coronavirus abantu bagera ku 4500 hirya no hino mu gihugu hagamijwe kureba urwego kiriho.

Ni ubushakashatsi bwitezweho kuzashingirwaho hemezwa ingamba nshya za nyuma ya tariki 30 Mata.

Imibare yerekana ko nta Ntara n’imwe mu Rwanda itaragaragaramo umurwayi wa Coronavirus, ariko bahitaga bakurwayo bakajya kuvurwa, n’abo bahuye bagapimwa. Gusa ijanisha ryo hejuru cyane ryerekanye ko izingiro rya Coronavirus mu Rwanda ari mu Umujyi wa Kigali.

Kugeza kuri uyu wa Mbere abantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 191 barimo 92 bakize, mu gihe abakirwaye ari 99.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger