Iyobokamana

Gukorera Imana bigira umusaruro , dore Abapasiteri bakize kurusha abandi ku Isi

Abantu benshi ntibavuga rumwe k’unyungu abakozi b’Imana babona , ibi bigakurura impaka muri rubanda bavugako bakizwa n’amaturo y’abakirisitu abandi bakavugako abakozi b’Imana badahembwa. Ariko gukorera Imana benshi bavugako bitatuma uba umukene , dore rero apakozi b’Imana bafita agatubutse kurusha abandi ku Isi.

Nkuko bigaragara mu rutonde rwa Gazettereview dukesha iyi nkuru umukozi w’Imana uyoboye abandi ku Isi ni Bishop David Oyedepo.

  1. Bishop David Oyedepo

Ku mwanya wa mbere w’uru rutonde, hari umushumba David Oyedepo wamamaye nk’umuvugabutumwa umaze kubaka insengero nyinshi mubihugu bigize Isi kandi mu migabane yose. David akomoka mugihugu cya Nigeria akaba ari nawe watangije Nigerian Christian Charismatic movement, Afite amatorero  mubihugu bigera kuri 45 bibarizwa kumugabane wa Afurika, Dubai, Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse no mubwongeleza. Kugeza ubu David niwe uyoboye bagenzi be mubukungu kukigero cy’ubukungu bubarizwa muri milliyoni 150 z’amadoralli.

  1. Bishop T.D. Jakes

Umushumba w’abakisto T.D. Jakes uhagarariye Potter’s House Megachurch na Potter’s Touch television program, ni umwe mu bakuru b’itorero bafite amafaranga menshi kurusha abandi dore ko kugeza ubu agaragara kumwanya wa kabiri w’uru rutonde nakayabo ka milliyoni 147 z’amadollari. Byumihariko azwiho kuba ri umuntu ukorana cyane n’ibigo by’itangazamakuru kuko usanga afite n’amashami y’ibi bikorwa, azwiho guhanura bikaba kandi akanasengera abakene n’abarwayi ibibazo byabo bigakemuka.Jakes akomoka mu gihugu cya Nigeria akaba arinaho akorera akazi ko kwigisha ijambo ry’Imana.

  1. Chris Oyakhilome

Pastor Chris ukomoka mugihugu cya Nigeria mu mujyi wa Logos, afite uburyo budasanzwe bwo kugwiza ubutunzi, Nubwo akenshi akora umurimo wo kuv8uga ubutumwa bwiza akunze kuba arigukora business zamuha agafaranga.

Chris afite imbaraga z’amasengesho zidasanzwe kuburyo ashobora gusengera abarwayi bagakira ndetse n’abafite ubwandu bwa SIDA barakira bakaba bazima nk’uko bisanzwe. Pastor Chriss afite akayabo ka milliyoni 50 z’amadoralli.

  1. Benny Hinn

Benny Hinn akomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yaramenyekanye cyane mukinwiriza yatanze akangurira abaturage gusenga no kubahiriza gahunda za leta cyane cyane bakamenya ko gutanga umusoro ari ngombwa afite insengero zitandukanye muri USA,Canada aho utu duce twose bigaragaramo ko yamaze kuhagira izina yubahwa nabenshi kubera kubasengera bagakira indwara n’ibindi bibazo bigakemuka. Kugira ngo ave mumujyi ajya muwundi, akunze gukoresha indege yiwe yo mubwoko bwa Gulfstream G4 jet. Afite akayabo ka miliyoni 42 z’amadoralli.

  1. E. A .Adeboye

Enoch Adejare Adeboye ni umuvugabutumwa watangiye uyu mwuga ubwo yarakiri umunyeshuri muri University of Lagos, Nigeria. Uyu mugabo yise ibijyanye n’imibare n’ubutabire kugeza ubu afite udushami tugera ku 14 000 tw’insengero muri Nigeria,akaba afite akayabo ka Milliyoni 39 z’amadoralli.

  1. Creflo Dollar

Creflo Dollare ni umuvuga butumwa wo muri Amerika wagaragaye kuri uru rutonde mu buryo butunguranye kuko ntawabaga yabikeka kubera igihe amaze yinjiye mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza. Uyu mugabo ni umuvuga butumwa utarigeze yiga ibintu bijyanye na Bibiliya ark uzwiho kubikora neza kandi akongera amavuta y’umwuka abamukurikiye, afite impamya bushobozi y’ikirenga muri Scuence for education yaboneye muri West Georgia college. Aite akayabo ka milliyoni 27 z’amadollari.

  1. Kenneth Copeland

Kenneth Copeland wamenyekanye cyane ku magambo yagiye aranga ibyigisho bye avuga kuburumbuke bw’ibyiza n’ubwinshi bwabyo”prosperity and Aboundance”byatumye akundwa n’imbaga y’abantu batari bake ku isi. Kenneth afite ibikorwa by’ubuhanzi muriwe kandi asanzwe anakora bijyanye n’ubukisto yise “Pledge of Love” byagaragaye kumwanya wa 17 muri 40 kuri  Bill Board.Afite akayabo ka Millioni 25 z’amadoralli.

  1. Billy Graham

Billy Graham umuvugabutumwa wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ni umushumba w’abakisto uzwi cyane mu bice bitandukanye by’isi kubera ubuhanga n’ubushobozi agaragaza mugutanga ubutumwa bwiza. Billy mu bikorwa byose bimugaragaza ahoy aba akorera umwuga wo kubwiriza, ni uko akunda kuvuga ko ashaka kuzakora ibikorwa biha agaciro umukisto wese wubaha Imana nk’ibyo Martin Luther King yakoze. Afite akayabo ka Milliyoni z’amadoralli 25.

  1. T.B. Joshua

Umuvuga butumwa Joshua ukomoka mu gihugu cya Nigeria kiri mu mugabane w’Afrika akaba azwiho ibikorwa by’akataraboneka mu buhanuzi. Yatangiye umwuga w’ivuga butumwa awukorera mugace avukamo mu mujyi wa Logos muri Nigeria, ubu afite abakunzi bamuba hafi kuri Facebook agera kuri milliyoni1.5.AFite akayabo kamadollari milliyoni 15.

10.Joseph Prince

Umuvuga butumwa Joseph Prince ni umushumba w’umuryango mugari w’abakisto bo kumugabana wa Asia. Uyu mukozi w’Imana akaba azwiho gufata umushahara w’amadollari ibihumbi 550 000buri mwaka. Nyuma yo gufata agatubutse gaturutse mukubwiriza no gukangurira abantu ibyumwuka wera afite ibindi bikorwa bitandukanye bigaragara kumbuga nkoranya mbaga bimufasha kongera ubwinshi bw’ibyo atunze. Hare ubwoko bwa Video apostinga online burimunsi butuma kugeza ubu ari umwe mubagabo bakurikiwe n’ibihugu birenga 150 ku isi hose. Joseph atunze akayabo ka Miliyoni 5 z’amadollari.

Aba bose bagaragayeko bafite akayabo k’amafaranga kurusha abandi bose bakora Umurimo w’Imana ku Isi , bagaragajeko byinshi mubyo batunze bituruka mu Mpano bahabwa n’abakirisitu babo.

Niba wifuzako hari urutonde runaka Twakugezaho , watwandikira kuri Paje yacu ya Facebook  unyuze hano https://www.facebook.com/teradignews/

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger