AmakuruUbukungu

Guinea: Ubwato Monjasa bwari bwarashimuswe n’ amabandi yabutaye

Amabandi yayobeje ubwato bwa Danmark  mu cyumweru gishize mu kigobe cya Gineya ariko ubu bakaba babutaye ariko bashimuta bamwe mu babukoramo nubwo hari n’abandi batabawe.

Ubu bwato bwanditswe muri Liberiya bufite izina rya Monjasa Refomer bwari bwikoreye ibikomoka kuri peteroli burimo abakozi 16. Bwasagariwe n’amabandi agizwe n’abagabo batanu bafite imbunda , ku cyambu cya Pointe-Noire mu burengerazuba bwa Repuburika ya Kongo nk’uko nyirabwo yabivuze bukibwa.

Ubu bwato bwabanje kuburirwa irengero nyuma buzakubonwa n’abasirikare b’Abafaransa bakorera mu nyanja, hafi ya Sao Tome na Principe nk’uko byatangajwe na  sosiyete itwara imizigo ya Monjasa.

Iyi sosiyeti yagize iti: “Dufite abakozi batari baboneka bityo bo n’imiryango yabo tubafite ku mutima muri ibi bihe bitoroshye. Monjasa izakomeza gukorana n’abayobozi mu Karere kugirango badufashe kugeza bagenzi bacu mu miryango yabo”.

Yongeyeho ko abatabawe, ubuzima bwabo bumeze neza kandi ko barimo kwitabwaho uko bikwiye, ahantu bafite umutekano. Monjasa yavuze ko nta cyangiritse ku bwato cyangwa ku mizigo bwari butwaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger