AmakuruImyidagaduro

Gisa cy’inganzo yahishuye uko yasabye Imana gufungwa bugacya bimubaho

Gisa James wamamaye mu muziki nyarwanda nka Gisa cy’Inganzo, umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite impano ihambaye kandi bishimirwa mu buryo bwihariye n’abakunda umuziki w’umwimerere. Azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Samantha’, ‘Inkombe’, ‘Isengesho’ n’izindi.

Uyu muhanzi yari amaze igihe kingana n’umwaka n’igice muri gereza  ari kugororwa kugira ngo yongere kujya ku murongo kuko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge. yari afungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Nyuma yo kuva muri gereza uyu muhanzi avuga ko azanye impinduka nkuko yabitangaje mukiganiro yagiranye na Igihe tv. Gisa cy’Inganzo avuga ko mbere yo kujya muri gereza yabagaho mu kigare ndetse n’ubuzima bwe nta ntego bwari bufite.

“Ntabwo nabwita ubuzima bwiza kuko ubuzima bwo mu kigare ntabwo buba ari bwiza, uri mu dutwiko tw’abasore, ngo mwanyweye ibiyobyabwenge, ni ubwo buzima nari mbayeho. Muri make nta ntego bwari bufite ariko ubu mbayeho neza.”

“Ziriya nshuti ntabwo tukibonana, umutima wanjye ntukizishaka ndumva ntagishaka kubabona kuko bagiye bandindiriza ubuzima, hari byinshi bagiye batuma bipfa kandi uyu munsi byakabaye bimeze neza.”

Yemeza ko bimwe mu byo yigiye muri gereza harimo kwiyakira, kwiga ubuzima, kwihangana no kuba umuntu. Yafashwe amaze umunsi umwe abisabye Imana ko yagira uko imugenza akava mu nzira mbi yari arimo yo kunywa ibiyobyabwenge..

“Nshima Imana cyane ko yamfashe ukuboko kuko bajya no kumfunga nari nabiyisabye, ndavuga nti Mana mbabarira uzamvane muri ubu buzima, sinzi inzira uzabicishamo. Hashize umunsi umwe abantu bahita bamfata bansanze no mu nzu, i Nyamirambo, ku buryo utavuga ngo twahuriye no mu muhanda, nahise mvuga nti ni umugambi w’Imana kandi ndabiyishimira ko ndi uyu utandukanye n’uwo nari ndi kera.”

Uyu muhanzi avuga ko umunsi wa mbere agera muri gereza yatunguwe n’uburyo abantu ibihumbi baje kumushagara, agize Imana P-Fla na Kizito Mihigo, bari bahafungiye bamwakira neza.

Gisa cy’Inganzo afite indirimbo 10 yandikiye muri gereza ziri kuri album ye nshya, iriho indirimbo zinyuranye ariko cyane hariho iyitwa ‘Ahazaza hahera ubu’ igaragaza ko ubuzima bwe bwahindutse.

Uyu musore utacyifuza gusubira mu buzima bwe bwa kera, ashimira leta kuba ifata ingamba zo gusubiza ku murongo abatannye.

Si ubwa mbere yari afunzwe kuko yagiye atabwa muri yombi kenshi nyuma akarekurwa ndetse mu 2015 hari igihe yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco Iwawa, Icyo gihe yavuye Iwawa avuga ko yihannye icyitwa ikiyobyabwenge cyose ndetse ko yatangiranye umwaka wa 2016 n’itsinda rishya ryitaga ku muziki we.

Uwo munsi yemeje ko ‘atazongera kuvugwa mu bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge no gukorakora’, gusa mu Ukwakira 2017 nyuma y’izindi nshuro nyinshi yagiye afatwa akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge  yongeye kujyanwa muri gereza  aho yavuye mu ntangiro z’icyi cyumweru akakirwa n’umuhanzi Social Mula n’umujyanama we Twahirwa Theo.

Gisa afite ingamba zo gukora cyane akusa ikivi cy’aho yadindiriye agasaba imbabazi abanyarwanda n’umuryango.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger