AmakuruUbureziUtuntu Nutundi

Gicumbi:Umunyeshuri wo muri Kaminuza yasanzwe mu mugozi yapfuye

Mu Karere ka Gicumbi umunyeshuri wigaga mu ishuri rya Kaminuza UTAB riherereye muri aka Karere yasanzwe mu mugozi yamaze gupfa.

Inkuru y’urupfu rw’uyu munyeshuri uri mu kigero k’imyaka 25 yamenyekanye mu gitondo cyo kuri kuwa 8 Mata 2023, mu Mudugudu wa Kinihira I, Akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba ari naho yari acumbitse.

Ababonye umurambo we bavuze ko basanze nta kintu yibwe kuko yaba telefoni ye n’ibindi bikoresho yari afite babimusanganye.

Uyu musore yigaga mu ishami ry’uburezi muri iyi kaminuza, mu cyiciro cya kabiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yatangaje ko bitaramenyekana niba yishwe cyangwa yiyahuye.

Ati “Byamenyekanye mu gitondo, amakuru yatanzwe n’umuturage wari uhanyuze ariko ntabwo tuzi niba yishwe cyangwa yiyahuye. Yari ari ku gipangu mu mugozi w’umupira yari yambaye, gusa iperereza ryatangiye gukorwa n’inzego zibishinzwe.”

Uyu munyeshuri witabye Imana akomoka mu Karere ka Nyamasheke.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger