AmakuruAmakuru ashushye

Gicumbi: Minisitiri Gatabazi JMV yahaye umubyizi abaturage yasanze barigukora ikiraka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yifatanyije n’abaturage bahawe akazi mu mushinga wo gutunganya umuhanda wo Murenge wa Cyumba mu karere ka Rusizi uhana imbibi na Uganda.

Minisitiri Gatabazi muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022,yasuye ibikorwa bitandukanye birimo imishinga igamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Hon Gatabazi yanifatanyije na bamwe mu baturage bahawe akazi n’umushinga wa Leta wo guteza imbere abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda aho bari mu bikorwa byo gutunganya umuhanda wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Murenge wa Cyumba.

Uyu mushinga wahaye akazi abaturage barenga 1 000 bo mu Mirenge ya Cyumba, Kaniga na Rubaya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger