AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Germany: Minisitiri w’imari yiyahuye kubera ingaruka za coronavirus

Minisitri ushinzwe imari w’Ubudage yiyahuye arapfa nyuma yo kubura ubushobozi bwo gukemura ikibazo cy’ubukungu buke bw’abaturage muri iyi minsi icyorezo cya coronavirus cyibasiye Isi yose nk’uko ibiro bye byatangaje aya makuru.
Thomas Schaefer wari usanzwe ari Minisitiri w’imari mu gihugu cyu’Ubudage yasanzwe yapfuye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020, mu muhanda wa Gari yam osha uri ahitwa Hochhoim hafi ya FrabkFurt.

Kuwa Gatandatu Volker Bouffer Guverineri wa Leta yatangaje ko Thoms w’imyaka 54 y’amavuko yazize ingaruka z’icyorezo cya coronavirus k9maze guteza igihombo gikomeye mu bikorwa bitandukanye byafashaga abantu kwinjiza amafaranga.

Kuva Coronavirus yakumvikana mu gihugu cy’Ubudage, ibikorwa by’abaturage byasubiye inyuma mu buryo bukabije, bitewe n’ingamba zafashwe zikangurira abaturage kuguma mu ngo zabo no guhagarika imirimo imwe n’imwe itandukanye harimo n’iy’ubucuruzi.

Ibi byateje ikibazo mu baturage cyo kubura ibyo kurya n’ibindi bikoresho byibanze bikenerwa mu miryango ari nabyo byateje ingaruka zo kwiyahurwa kwa bwana minisitiri w’imari w’iki gihugu Thomas Schaefer.

Leta y’Ubudage yemeje ko iperereza ryakozwe ku rupfu rw’uyu minisitiri ryatahuye ko yazize kwiyahura koko.

Kugeza ubu mu gihugu cy’Ubudage abamaze kwandura iki cyorezo cya coronavirus ni ibihumbi 62 435, kimaze guhitana abanty 541 naho ibihumbi 9 211 bamaze guhitanwa nacyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger