Amakuru

George Ruggiu: Umuzungu rukumbi wahamwe no gukangurira abantu gukora Jenoside yakorewe abatutsi

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda bwa mbere herekanywe umukino wakinwe witwa Hate Radio ni umukino wakinnywe ku wa 8-9 Mata 2023 muri Kigali Convention Center no ku itariki 4-5 Mata 2023 muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye. Muri uwo mukino ugaragaza uruhare rw’itangazamakuru mugukongeza urwango no gushishikariza interahamwe  kwica abatutsi. Ni uruhare RTLM yagize binyuze ku banyamakuru bayikoragaho aribo  Habimana Kantano, Valérie Bemeriki, na Joseph Mudatsikira na Georges Ruggiu.

Georges Ruggiu nk’uko amazina ye abigaragaza nubwo yari umunyamakuru wa RTLM  ndetse akaba yaranahamwe n’ibyaha byo gukangurira abantu gukora jenoside ndetse n’ibyaha byakorewe inyokomuntu ariko si Umunyarwanda ahubwo ni umuzungu ufite nyina w’Umubiligikazi naho se akaba Umutaliyani. Ubundi amazina ye yose ni Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu. Icyo gihe yari mu kigero k’imyaka 35 none ubu akaba ari gukabakaba za 65. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ruggiu yahungiye muri Kenya aciye mu cyahoze ari Zaïre ariyo RDC, na Tanzania, bivugwa ko ageze muri Kenya yatuye i Mombasa akinjira idini ya Islam maze agafata izina rya Omar aho ni naho Polisi ya Kenya yamufatiye mu 1997 bivugwa ko yiteguraga kujya muri Iraq.

Yahise yohererezwa urukiko rw’Arusha rwamushakishaga maze ruhita rutangira kumuburanisha. Urubanza rwe ntirwatinze kuko rwamaze imyaka itatu gusa  maze mu 2000, Urukiko rumukatira gufungwa imyaka 12 n’uko mu 2008 avanwa muri gereza y’uru rukiko yoherezwa gukomereza igihano cye mu Butaliyani. Mu 2009 yaje kurekurwa mbere atarangije igihano ke gusa kuva yarekurwa kugeza n’ubu nta byinshi byamenyekanye ku buzima bwe hanze ya gereza.

Muri Hate Radio,Sebastian yakinnye ariwe Ruggiu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger